Ruhango: Yishwe bamushinja kwiba imyumbati

Ribambere Diel w’imyaka 35 y’amavuko wo mu Murenge wa Mbuye, yafashwe n’abanyerondo ku wa 14 Ugushyingo 2015, ngo agiye kwiba imyumbati baramukubita kugeza apfuye.

Ngo bamufatiye mu rugo rwa Claver Mutabazi mu Mudugudu wa Kizibere mu Kagari ka Kizibere, mu Murenge wa Mbuye mu Karere ka Ruhango, akaba yafatiwe ku gitanda cyanitseho imyumbati agiye kuyiba.

Agifatwa yakubiswe n’abantu kugeza apfuye. Abashinjwa kumukubita uko ari batanu kugeza ubu bari mu maboko ya Polisi bakurikiranwaho icyaha cyo kwihanira.

Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Amajyepfo, CIP Andre Hakizimana, asaba abaturage gucika ku muco wo kwihanira, ahubwo bakajya bihutira kwegereza ukekwaho icyaha cyangwa uwagifatiwemo, ababishinzwe kugira ngo abiryozwe hakurikije amategeko.

Eric Muvara

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Nubwo Kwiba atari byiza ariko nabo bantu bagifite umuco wo kwihanira bakanica bahanwe namategeko.

Rwihandagaza yanditse ku itariki ya: 17-11-2015  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka