Ruhango: Yasabwe gusubira aho avuka kugirango adakomeza kubateza ibibazo

Ubuyobozi bw’umurenge wa Ntongwe, bwafashe icyemezo cyo kwirukana umubyeyi w’abana babiri utuye mu mudugudu wa Nyamirambo akagari ka Nyarurama nyuma yo kugaragaza ko adafite aho acumbika, kuba abana be barwaye bwaki ndetse akaba anabana na virus itera SIDA.

Uyu mubyeyi Nyirabagenzi Yozafina ukomoka mu murenge wa Ruhango mu karere ka Ruhango ngo yaje mu rugo rwa mukuru we amutwara umugabo; nk’uko bisobanurwa na Ngendahayo Bertin uyobora umurenge wa Ntongwe.

Yagize ati “uyu mugore yavuye iwabo Ruhango, aza kwa mukuru we aho yashatse amutwara umugabo. Nyuma mukuru we yaje gupfa azize SIDA, hanyuma umugabo wa mukuru we abonye muramu we amaze ku mwanduza SIDA ahitamo kwihungira amusiga mu nzu bari bacumbitsemo”.

Uwo mugabo wa mukuru we yagiye kumusiga, bamaze kubyarana abana babiri ndetse anamusigira abandi 3 ba mukuru we.

Ubuyobozi bw'umurenge wa Ntongwe buvugako Nyirabagenzi atagomba kubateza ibibazo kandi afite aho avuka.
Ubuyobozi bw’umurenge wa Ntongwe buvugako Nyirabagenzi atagomba kubateza ibibazo kandi afite aho avuka.

Umuyobozi w’umurenge wa Ruhango, avuga ko nyuma y’ibi bibazo byose, basanze nta kundi byagenda uretse kohereza uyu mugore agasubira kwa se na nyina ahitwa ku Musamo mu karere ka Ruhango.

Icyakora Bertin avuga ko, bamufashije kumuvuriza abana aho ubu barimo kwitabwaho n’ikigo nderabuzima cya Nyarurama mu murenge wa Ntongwe.

Tuvugana na Nyirabagenzi, yavuze ko we asanga batamwirukana kuko atuye mu murenge atavukamo, ahubwo ngo n’uko arwaje bwaki ndetse akaba anabana na Virus itera SIDA.

Kubwe ngo asanga yari akwiye gushyirwa mu mubare w’abandi batishoboye akubakirwa ndetse n’ubuzima bwe bugakomeza gukurikiranwa n’ikigo nderabuzima cya Ntongwe yari asanzwe yivurizaho.

Eric Muvara

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 2 )

ariko se ntabanga mukazi.ko mumushize kukarubanda

hope yanditse ku itariki ya: 13-02-2013  →  Musubize

AHAHAHA HO SE SI MU RWANDA KOKO?ARIKO MANA YANJYE WE NZABA MBARIRWA. BURIYA RERO UWAKWEREKA UKUNTU AHANGAYITSE ABANTU BARANGIZA NGO NI ABAYOBOZI NIMUMUFASHE RWOSE

kanakuzeyo yanditse ku itariki ya: 12-02-2013  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka