Ruhango: Yaretse akazi ko guhonda amabuye abikesheje itangazamakuru
Girimpuhwe Anne umwana w’imyaka 16 wo mu karere ka Ruhango arashimira cyane uruhare rw’itangazamakuru mu kumukorera ubuvugizi ibibazo yari afite bigakemuka.

Tariki 10/01/2013, Kigali Today yatangaje inkuru kuri Girimpuhwe Anne wari utunzwe no guhonda amabuye akanabifatanya no kwiga ariko ubu guhonda amabuye yarabiretse ndetse yabonye abamufasha kandi ashishikajwe no kwiga abikesha.
Akoresheje amafaranga yahawe n’abo bagira neza, Girimpuhwe yaguze matungo ndetse ngo yagerageje no gukemura ibibazo bitandukanye iwabo anafasha ababyeyi be.

Mu bantu bafashije Girimpuhwe kubera inkuru yamwanditsweho ngo harimo uwitwa Gerald Mporwiki uba muri Amerika wamwoherereje amafaranga ibihumbi 61, undi uba muri Canada wamwoherereje amafaranga ibihumbi 70 akayanyuza ngo ku witwa Umunyarwanda Africa n’undi muntu atibuka amazina wamwoherereje amafaranga ibihumbi 50.
Anne yagize ati “rwose ubu nibwo namenye akamaro k’itangazamakuru, ndarishimira cyane ubuvugizi mwankoreye Imana izabahe umugisha, kandi ndanashimira cyane abantu bagifite umutima wo gufasha”.
Gusa uyu mwana ngo hari n’abandi bantu benshi bagiye bifuza kumufasha ariko ntibyakunda kubera ikibazo cy’itumanaho.

Ubwo twageraga iwabo tariki 12/04/2013 twasanze ababyeyi be badahari bagiye guhinga kure, gusa twagize amahirwe tubona nyirasenge witwa Mukakanyemera Jackyline watwakiriye neza cyane yishimye.
Uyu mubyeyi avuga ko umuryango wose washimishijwe n’igikorwa itangazamakuru cyabakoreye, ngo kuko umwana wabo yavuye mu buzima bubi yari arimo ubu akaba yiga neza ndetse akaba yaranagerageje gufasha ababyeyi be.


Eric Muvara
Ibitekerezo ( 9 )
Ohereza igitekerezo
|
uriya mwana akwiye gukurikiranwa mu myigire ye agashakirwa ishuri akrihirwa nk’abandi bana bose batishoboye.murakoze leta yacu turayizeye
nanjye uyu mwana ndamushimye kuko amakuru ye nari nayakurikiranye,uyu azi kwishakamo igisubizo kandi akabona umuti urambye icyo nabwira abamufashije nuko bagize neza ndabashimiye kandi babashije umuntu uzi gushaka ubuzima gusa reta nayo ntiyagakwiye kumurebera gusa nizere hari imiryango ifasha abatishoboye mukwiga yamushakiye kugirango arusheho kwiga neza.ndi umunyeshuri nanjye ariko numva twakwiye kwiga umuco wo gufatanya tunafashsnya
nange nubwo ndumunyeshuri uri kure nasaba prezida kagame guha uyu mwana inka nkuko ajya azitanga,igihe najye nzatangirira gukora nzatera ikirenge mucyabandi.
murakoze kandi rwose mumufashe muri benshi,imana izabahemba.
chance
Reka dushime itangazamakuru ryacu riratera i mbere ubwo mutanga inkuru mukareba n’umusaruro yatanze. Bog up umusore.com bayitanze kigalitoday namwe muri beza amakuru yo mucyaro menshi ni sawa.
uyu mwana nange ndamusabira kuziga neza kugirango amahirwe yagize azayabyaze umusaruro!
Ndishimye cyane iyi nkuru narayisomye pe gusa birashimishije ariko mujye mumugira ninama uko yakoresha ayo frw burya nabyo biragoye donc mumufashe kwigira ndabona yaraguze ingurube il faut que yigishwa kworora kijyambere ijo zidapfa akabura byose kdi intego ari ukzamubona ahagaze neza.
iyi nkuru inteye amarira pe ndumva agahinda ari kose pe.ariko Imana yatumye bariya bantu bakumenya izagumya nokugufasha ugere naho utatekereza
Uwo mwana az’icyakora
iyi nkuru inkoze ahantu, sinzi nk’abantu icyo dutekereza kubona umwana nk’uyu aba mubuzima bubi tukabyemera. nshimiye izi mfura zamufashije, kuko ubukungu bw’igihugu n’abagituye, iyo bize bagakora nibwo gihugu kibona umusoro kigatera imbere tukareka gufashwa no gucyurirwa.
ibi bigaragaje akamaro k’itangazamakuru, nshima n’uburyo ubuyobozi bwo mu majyepfo bwitabira gucyemura ibibazo iyo bigeze mu itangazamakuru ntibarirwanya nk’ubuyobozi bw’uburasirazuba