Ruhango: Yafashwe akekwaho kwiba amatiyo 59 y’amazi

Polisi ikorera mu Karere ka Ruhango ku bufatanye n’abaturage yafashe uwitwa Masumbuko Laurent w’imyaka 33, ucyekwaho kwiba amatiyo 59 yo mu muyoboro w’amazi anyura mu Murenge wa Kinazi, Akagari ka Burima, Umudugudu wa Nyaruteja.

Uwo mugabo yafashwe ku Cyumweru tariki ya 25 Nyakanga 2021, afatirwa mu Karere ka Ruhango, Umurenge wa Kinazi, Akagari ka Burima mu Umudugudu wa Nyaruteja, nk’uko byatangajwe ku rubuga rwa Internet rwa Polisi y’u Rwanda.

Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Amajyepfo, SP Theobald Kanamugire, yavuze ko gufatwa kwa Masumbuko kwaturutse ku makuru yatanzwe n’abaturage bavuze ko bamaze iminsi bamubona acukura akanatunda amatiyo y’umuyoboro w’amazi.

Ati "Abaturage bamaze kuduha ayo makuru twagiye mu rugo kwa Masumbuko dusangayo amatiyo macye tujya no kwa nyina dusangayo andi yose hamwe aba amatiyo 59. Masumbuko yavuze ko akazi ko gucukura ayo matiyo yagahawe n’uwitwa Habumugisha Innocent usanzwe akorana n’ikigo gishinzwe gukwirakwiza amazi (WASAC) ishami rikorera mu Karere ka Ruhango".

SP Kanamugire yakomeje avuga ko ubuyobozi bw ’ishami rya WASAC mu Karere ka Ruhango bavuze ko koko bajyaga bakorana na Havugimana Innocent akabafasha imirimo imwe n’imwe mu gukwirakwiza amazi mu baturage ariko ntibigeze bamusaba gutaburura amatiyo yari amaze gusimbuzwa hariya muri Kinazi. Ubuyobozi bwa WASAC buvuga ko ayo matiyo yari mazima usibye ko bari baherutse kuyasimbuza andi mashya kuko yari hafi y’umuhanda.

Ati "Ubuyobozi bw’ishami rya WASAC inaha mu Karere ka Ruhango bemeye ko Havugimana bamuzi ariko nta kazi bamuhaye ko gutaburura ayo matiyo. Uriya Masumbuko we bavuze ko batamuzi".

Itiyo imwe ifite uburebure bwa metero Enye (4m) n’umubyimba ureshya na Sanimetero 200 (200 cm). Itiyo imwe ifite agaciro kari hagati y’Amafaranga y’u Rwanda ibihumbi 150 na 200, ubuyobozi bw ’ishami rya WASAC mu Karere ka Ruhango buvuga ko bari bafite gahunda ya vuba yo kuyataburura akajya gukoreshwa ahandi mu baturage hategereye umuhanda munini.

Ubuyobozi bwa WASAC ishami rya Ruhango bwashimiye Polisi y’u Rwanda ndetse n’abaturage bo muri ako karere, Umurenge wa Kinazi kuba bafashe abari barimo kwiba ariya matiyo. Polisi na yo yashimiye abaturage batangiye amakuru ku gihe uriya Masumbuko agafatwa hakiri kare.

Masumbuko yashyikirijwe Urwego rw’Igihugu rushinzwe ubugenzacyaha (RIB) ndetse n’ayo matiyo, rukorera muri sitasiyo ya Polisi ya Kinazi mu gihe hakirimo gushakishwa uwitwa Havugimana Innocent.

Itegeko nº68/2018 ryo ku wa 30/08/2018 riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange Ingingo ya 166 ivuga ko Umuntu wese uhamijwe n’urukiko icyaha cyo kwiba, ahanishwa igifungo kitari munsi y’umwaka umwe (1) ariko kitarenze imyaka ibiri (2), ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda atari munsi ya miliyoni imwe (1.000.000 FRW) ariko atarenze miliyoni ebyiri (2.000.000 FRW), imirimo y’inyungu rusange mu gihe cy’amezi atandatu (6) cyangwa kimwe gusa muri ibyo bihano.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka