Ruhango: WASAC yashyikirije amazi meza Umudugudu w’abarokotse Jenoside

Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Amazi, Isuku n’Isukura (WASAC) cyashyikirije amazi meza imiryango 24 y’abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi, batujwe mu Mudugudu wa Karama, Akagari ka Nyagisozi, mu Murenge wa Ntongwe mu Karere ka Ruhango.

Bafunguye ku mugaragaro ivomero rusange
Bafunguye ku mugaragaro ivomero rusange

Ayo mazi yatashywe ku mugaragaro ku wa 21 Gicurasi 2021 yashyikirijwe iyo miryango n’abayituriye mu rwego rw’ibikorwa WASAC igenera abarokotse Jenoside mu gihe cyo Kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi.

Umuyobozi Mukuru wa WASAC Eng. Dr. Byigero Alfred yavuze ko kugeza amazi meza ku baturage ari inshingano za WASAC ariko kuyashyikiriza abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi bikaba biri muri gahunda ya buri mwaka icyo kigo kiyemeje.

Agira ati “Ni byiza ko nka WASAC twegera aba bakecuru n’abasaza batishoboye kubera ingaruka za Jenoside tukabihanganisha tukabafata mu mugongo by’umwihariko muri iyi minsi 100 yo Kwibuka ku nshuro ya 27 Jenoside yakorewe Abatutsi, twashaka ubushobozi bwo kwegera bene aba barimo n’abapfakazi batishoboye tuzajya tubikora n’ahandi”.

Umuyobozi Mukuru wa WASAC avuga ko gutanga amazi ari inshingano zayo ariko ubu babikoze bagamije kwifatanya n'abarokotse Jenoside batishoboye
Umuyobozi Mukuru wa WASAC avuga ko gutanga amazi ari inshingano zayo ariko ubu babikoze bagamije kwifatanya n’abarokotse Jenoside batishoboye

Umuyobozi w’umuryango uharanira inyungu z’abacitse ku icumu rya Jenoside (IBUKA), Egide Nkuranga, avuga ko amazi kimwe n’ibindi bikorwa remezo birimo n’amazu byegerezwa abarokotse Jenoside hakagira ababyibazaho ukundi nyamara biri mu nshingano za Leta zo kubafasha kuko n’ubundi Leta yariho ari yo yabangirije ibyabo ikanabica inabicira.

Yagize ati, “Turashimira Leta ikomeza kugeza ibikorwa by’iterambere n’imibereho myiza ku bacitse ku icumu kuko Leta ifite mu nshingano kwita ku bo indi Leta yangirije ibyabo ubu bakaba ntaho bafite bikinga, nta miryango ntaho kuba”.

Yongeraho ati, “Abantu bakwiye kumva ko impamvu abacitse ku icumu bitabwaho na Leta ari uko ari Leta yabangirije, ikabatwara ibyabo ntawe ufite inzu ntawe ufite itungo. Ibyo Leta igomba kongera kubibakorera ntawe ukwiye kubifata ukundi”.

Umuyobozi w’Akarere ka Ruhango, Habarurema Valens, avuga ko imiryango yashyikirijwe amazi yatujwe mu Mudugudu w’Icyitegererezo wa Karama yari iyakeneye kuko ituwe n’abatishoboye kandi bubakiwe amazu meza ku buryo kuyegereza amazi ari ukuyongerera agaciro.

Umuyobozi mukuru wa WASAC yabanje gushyira indabo ku rwibutso rwa Jenoside rwa Ruhango
Umuyobozi mukuru wa WASAC yabanje gushyira indabo ku rwibutso rwa Jenoside rwa Ruhango

Agira ati “Amazi kuri aba batuye hano ni ingenzi kuko ni ubuzima aruta ibindi byose abatuye hano bifuza, habonetse ivomero rusange ariko mu minsi iri imbere azagera no mu mazu yabo ku buryo dukomeza kubungabunga ubuzima bwabo tukaba dushimira WASAC iki gikorwa”.

Umwe mu bakecuru batujwe mu Mudugudu wa Karama avuga ko bashimira cyane WASAC yabatekerejeho kuko bajyaga kuvoma kure y’aho batujwe, bakanakoresha amazi yo mu bigega adasukuye neza ku buryo byashoboraga kubateza ibibazo.

Agira ati, “Ni uko tutabona uko tubereka ko twishimye kubera agapfukamunwa ariko n’ubundi turishimye turaseka, ubu mu minsi iri imbere aya mazi meza tuzayakaraba maze usange abari ibikara barahindutse inzobe, turashimira WASAC na Perezida wa Repubulika Paul Kagame kuko kuba tukiriho ni we tubikesha”.

Banasuye Umudugudu w'Icyitegererezo wa Karama
Banasuye Umudugudu w’Icyitegererezo wa Karama

Ubuyobozi bwa WASAC bwasabye ko umwe mu batujwe mu Mudugudu wa Karama ari we wahabwa imicungire y’ivomo bashyiriweho kugira ngo rizafatwe neza, ijerikani imwe y’amazi ikajya yishyurwa amafaranga makumyabiri (20frw).

Ubuyobozi bw’akarere ka Ruhango bwifuje ko WASAC yashyira imbaraga mu gufasha n’abandi baturage kuko hari amasoko ashobora kugeza amazi meza menshi ku baturage adatunganganyijwe.

Umudugudu wa Karama wubatse mu buryo bw'inzu enye muri imwe (Four in One)
Umudugudu wa Karama wubatse mu buryo bw’inzu enye muri imwe (Four in One)
kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka