Ruhango: uruganda rwa Skol rushoje amarushanwa hari abatabonye ibihembo byabo
Amarushanwa yateguwe n’uruganda rw’inzoga Skol yashojwe mu nangiriro z’ukwezi kwa 06/2012, hari abaturage bavuga ko aya marushanwa yasojwe badahawe ibihembo batsindiye.
Twagirayezu, umukunzi w’inzoga ya Skol atuye mu murenge wa Kinazi karere ka Ruhango, avuga ko yatombuye umufuniko wa Skol urimo terefone nigendanwa. Yaje kujya aho ibihembo bigomba gutangirwa bamubwira ko tombora yarangiye ngo ubwo byabaye impfabusa.
Abandi nabo bagifite ikibazo cy’iyi tombora ni abacuruzi ba Skol, bavuga ko bafite imifuniko y’inzoga ya Scol abaturage batomboraga icupa bagahita bahabwa irindi.
Ni kuvuga ko iyo umukiriya yapfunduraga icupa agasangamo irindi cupa yahitaga ahabwa irindi, umucuruzi akazajya kwishyuza izo nzoga yatanze, aho ibinyobwa bya Skol birangurizwa mu Ruhango “depot”.
Aba bacuruzi cyimwe n’abakiriya babo nabo bageze aho bagomba gufatira ibyo bihembo, babatera utwatsi bababwira ko tombora yarangiye.
Ingabire Sylvie ashinzwe iyamamaza bikorwa bwa Skol, ku murongo wa terefone ye igendanwa, yavuze ko icyo kibazo batari bakizi gusa ngo bagiye kugikurikirana.
Yaboneyeho umwanya wo gusaba n’abandi bose baba bafite icyo kibazo ko bakwigaragaza bagahabwa ibyo batsindiye.
Utubari tumwe tumaze guhagarika gucuruza ibinyobwa bya Skol
Bitewe n’icyo abacuruzi bise akajagari mu kuranguzwa ibinyobwa by’urugunda rwa Skol, abacuruzi bamwe bafashe ingamba zo guhagarika gucuruza ibinyobwa by’uru ruganda.
Aba bacuruzi bavuga ko icyo bita akajagari cyaje nyuma yaho uru ruganda rusohereye icyinyobwa gishya kitwa Skol 5, cyaje gisanga ikindi kitwa Skol.
Skol 5 ikimara kugera ku isoko, yakunzwe n’abantu benshi bituma Skol yari isanzwe bayanga.
Abacurizi bavuga ko byageze aho bakabona Skol isanzwe izabahombera bafata icyemezo cyo kujya barangura Skol 5 gusa, kugirango abakiriya babo batazabacikaho kuko nta muntu wari ukikoza Skol isanzwe.
Uruganda rwa Skol narwo rumaze kubona icyi kibazo cy’uko abacuruzi basigaye baza bakarangura Skol 5 gusa, narwo rwafashe icyemezo cyo kutaranguza abacuruzi Skol 5 mu gihe umucuruzi aje ayishaka yonyine.
Aho rwasabye umuranguzi wese uje kurangura niba ashaka amakaziye ya Skol 10, agomba gutwara amakaziye ya Skol atanu n’andi atanu Skol isanzwe ubyanze akabyihorera.
Alex Ryumugabe acururiza inzoga mu murenge wa Kinazi akarere ka Ruhango, avuga ko yakomeje kugerageza kwemera amabwiriza yahabwaga n’aho yaranguraga ariko aza kubona bishobora ku mugusha mu gihomboahitamo kubyihorera.
Ati: None se ko nagendaga nkazana umubare w’amakaziye angana abanywi bakanywa Skol 5 gusa izindi zikaguma aho, nari gukora icyi? Ubu narabihagaritse Scol izaze itware makaziye yayo yari yarantije nzakora ibindi".
Emmanuel nawe acururiza ibinyobwa bya Skol mu mujyi wa Ruhango, avuga ko ubu atakirangura izo nzoga. Ahubwo yafashe gahunda yo kujya agura icupa rimwe ku mafaranga 600 ku cyo bise “detail” kugira ngo abakiriya be batamucika.
Kugeza ubu ibiciro bya Skol byari biri hejuru, abacuruzi barabimanuye kugira ngo bajye babona uko bongera ibiciro bya Skol 5.
Ubusanzwe Scol 5 igurishwa amafaranga 600, ariko kubera ko itaboneka bituma abacuruzi bamwe bayigurisha 700 ahandi bakayigurisha 800.
Abanywi bo bavuga ko Scol 5 ibaryohera kandi ikaba igurishwa amafaranga make ugereranyije na Skol isanzwe yagurishwaga amafaranga 900.
Uruganda rwa Scol rwo ruvuga ko ari amayeri y’ubucuruzi, ko nta kindi rushobora kubikoraho; nk’uko bisobanurwa na Ingabire Sylvie ushinzwe iyamamaza bikorwa bwa Scol.
Eric Muvara
Ibitekerezo ( 1 )
Ohereza igitekerezo
|
Eehhhhhhhhhh!!!!!!!!! ko skol ifite pala pala ntibizoroha.
Ariko mu by’ukuri ibyo abayirangura bavuga bifite ishingiro nta kuntu wajya kurangura izi ibyo abakiriya bawe bashaka ngo bazabikwime nibirangiza ngo bizorohe. ikindi ni uko abo abatsindiye ibihembo byabo bagomba kubihabwa bitabaye ibyo byaba ari ubujura n’uburiganya.