Ruhango: Uruganda rwa Gafunzo rwaremeye inka umubyeyi warokotse Jenoside

Uruganda rw’umuceri rwa Gafunzo rwaremeye inka umubyeyi warokotse Jenoside yakorewe Abatusti mu 1994, mu rwego rwo kumufasha kwiteza imbere no kwishimira ko abagore bafite uruhare mu iterambere ry’Igihugu.

Mukabagora ashyikirizwa inka n'abakozi b'uruganda
Mukabagora ashyikirizwa inka n’abakozi b’uruganda

Ubuyobozi bw’uruganda rwa Gafunzo buvuga ko batekereje kumuha iyo nka ku munsi w’umugore wo mu cyaro, kuko abagore ari bamwe mu bafasha uruganda kubona umusaruro wo gutunganya, kandi bagateza imbere imiryango yabo.

Mukabagora Agnès w’imyaka 55 wagabiwe inka, avuga ko yahoze atunze ariko inka ze zikaribwa muri Jenoside, indi nka yigeze korora ikaba yaraje gupfa itembye yayijyanye ku kimasa, akaba yishimiye kongera kubona inka.

Agira ati “Ndishimye cyane kuko nongeye kubona inkazanywa amata, nzakamira n’abandi batishoboye. Uruganda rwacu rwose rukomeze rutere imbere n’abandi ruzagire icyo rubagenera, abana banjye bagiye kongera gushisha”.

Umuhuzabikorwa w’Inama y’Igihugu y’abagore mu Murenge wa Mwendo, Ntakirutimana Cecile, avuga ko uruganda rwa gafunzo rubafasha kubona umuceri wo kurya, kandi abagore n’abagabo bafatanyije bakora bagateza imbere ingo zabo.

Banahaye abatishoboye amabati yo gusakara ubwiherero
Banahaye abatishoboye amabati yo gusakara ubwiherero

Ntakirutimana na we avuga ko ahinga umuceri mu gishanga cya Base akagurisha ku ruganda rwa Gafunzo, kandi umuceri wagize uruhare mu gutinyura abagore kwitabira umurimo bagakora bakiteza imbere.

Agira ati “Mu minsi yose twizihiza umunsi w’umugore wo mu cyaro hari ibyo uruganda rudufasha, ubu barimo kubakira abatishoboye inzu ebyiri, batanze amabati 60 yo gusakara ubwiherero, ni ibintu byiza kuba umuntu warokotse wari utunze yongeye kubona igicaniro”.

Umuyobozi w’Inama Njyanama y’Umurenge wa Mwendo, Twagiramungu Boniface, avuga ko uruganda rwa Gafunzo rugira uruhare mu iterambere ry’umugore, aho abasaga 2500 bahinga umuceri bakagemura ku ruganda.

Asaba abagabo guha uburenganzira abagore bagakora kuko bafite umusanzu batanga, aho gukomeza kuvuga ko abagore badashoboye ahubwo bakabafasha aho bafite intege nke, kuko bigaragara ko umugore wakoze yunganira umusaruro umugabo atanga.

Hari n'abahawe amatungo magufi
Hari n’abahawe amatungo magufi

Umuyobozi mukuru wa Kompanyi icunga uruganda rw’umuceri rwa Gafunzo, Uwizeyimana Dieudonné, avuga ko kugabira uwarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi ari ukumufasha kongera kwiyubaka.

Uwizeyimana avuga ko usibye gutanga inka banagira urugare mu kubakira abatishoboye, kubaka ibiro by’imidugudu, no gutanga isakaro ku baturage batishoboye mu rwego rwo kwita ku isuku y’ubwiherero.

Avuga ko uruganda rushyigikira abagore hagendewe ku bushobozi buba bwabonetse, kugira ngo babashe kwiteza imbere no guhesha agaciro abagore, kuko ari bamwe mu batuma uruganda rubona umusaruro rutunganya.

Agira ati “Uriya mubyeyi ubu agiye kubona amata umuryango we urusheho kunoza imirire, andi ayagurishe abone amafaranga. Yurashaka ko abagore dukorana bakomeza gutera imbere bakanateza imbere imiryango yabo binyuze mu buhinzi bw’umuceri”.

Twigiramungu avuga ko uruganda rwafashije guteza imbere umugore
Twigiramungu avuga ko uruganda rwafashije guteza imbere umugore

Abandi baremewe n’uruganda rwa Gafunzo bahawe amatungo magufi arimo ihene, banahawa amabati yo kubaka ubwiherero.

Abakozi b'uruganda rwa Gafunzo bishimanye n'abagore bo mu Murenge wa Mwendo
Abakozi b’uruganda rwa Gafunzo bishimanye n’abagore bo mu Murenge wa Mwendo
kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka