Ruhango: Urubyiruko rwakoreye umuganda mu mudugudu utuyemo abavuye k’urugerero
Urubyiruko rw’Akarere ka Ruhango rwiganjemo intore ziri ku rugerero zakoreye umuganda udasanzwe mu mudugudu utuyemo abahoze ari ingabo bakaza gusubizwa mu buzima busanzwe.
Urubyiruko ruvuga ko gukorera uyu muganda muri uyu mudugudu, ari mu rwego rwo kwifatanya n’abahoze ari abasirikare mu ngabo z’igihugu zagize uruhare mu kubohora igihugu, ku munsi wo kwibohora uzaba tariki ya 04 Nyakanga 2015.

Urwo rubyiruko rwagaragaje ko rwishimira cyane ibikorwa bakuru babo bakoze, bakemera kumena amaraso yabo bakagobotora Abanyarwanda akaga barimo, ubu igihugu kikaba kiryoheye buri wese.
Mukunzi Jonath, umwe mu rubyiruko witabiriye uyu muganda wibanze mu guharura imihanda inyura muri uyu mududugu wa Mwezi mu Kagari ka Rwoga umurenge wa Ruhango, yavuze ko agaciro baha izi ngabo zasubijwe mu buzima busanzwe, katazahagarara kuko bakoze akazi katoroshye.
Abatuye muri uyu mudugudu, bubakiwe na Leta, bavuga ko banezerewe cyane, kubona Abanyarwamda bazirikana ibikorwa bakoze, bagasaba urubyiruko gukomeza kuba abarinzi b’ibyo izi ngabo zagezeho.

Munyarukundo Jean Bosco, umwe mu ngabo zasezerewe zituye muri uyu mudugudu, yagize ati “birashimishije kubona barumuna bacu baha agaciro ibyo twakoze, ariko ndabasaba ko bafata iyambere gusigasira ibyo twakoze bigaragarira buri wese”.
Avuga ko baticuza na rimwe, kuba barakomerekeye ku rugamba, kuko babona icyo baharaniraga cyamaze kugerwaho.
Rurangwa Sylvan, ushinzwe urubyiruko mu Karere ka Ruhango, avuga ko bagomba gukomeza gushyigikira urubyiruko barutoza kunyura mu nzira nziza, kugira ngo ruzakomeze rutere ikirenge mu cyabakuru babo.
Eric Muvara
Ibitekerezo ( 1 )
Ohereza igitekerezo
|
Sylivain se ko mbona yashaje atabaye urubyiruko abayobora ate?! Yewe urubyiruko rwa Ruhango rwaragowe!