Ruhango: Urubyiruko rwahigiye kwihutisha iterambere ry’aho batuye

Urubyiruko rw’abakorerabushake mu Karere ka Ruhango ruvuga ko kumenya amateka y’urugamba rwo kubohora Igihugu, byabasigiye isomo rikomeye ryo gushingira ku bimaze kugerwaho nabo bakagira uruhare rukomeye mu kwihutisha iterambere ry’aho batuye n’Igihugu muri rusange.

Bahigiye kwihutisha iterambere ry'aho batuye
Bahigiye kwihutisha iterambere ry’aho batuye

Babitangaje ku wa Gatandatu tariki ya 29 Ukwakira 2022, ubwo basuraga umuhora w’amateka y’urugamba rwo kubohora Igihugu, kuva Kagitumba kugera i Gikoba ahari indake ya mbere y’uwari umuyobozi w’urugamba rwo kwibohora.

Umuhuzabikorwa w’urubyiruko rw’abakorerabushake mu Karere ka Ruhango, Nsaziyinka Prosper, avuga ko impamvu batekereje kuza gusura amateka y’urugamba rwo kubohora Igihugu, bijyanye n’ukwezi bamazemo igihe k’ubukorerabushake n’ubudaheranwa, ndetse no kwiyubaka gufitinye isano no kwibohora.

Kumenya aya mateka ngo bizabafasha gukomeza gukora byinshi bashingiye ku bwitange n’umurava babonye inkotanyi zari zifite, bityo bakarushaho kwihutisha iterambere aho batuye n’Igihugu muri rusange.

Ati “Aya mateka azadufasha gukora byinshi twigiye ku byaranze Ingabo zahoze ari iza RPA, kuko tubona umusaruro n’ubuhanga tuyoboranywe. Ibi rero bigiye kudufasha kwihutisha iterambere ry’Igihugu ndetse no gufasha abaturage bacu gutera imbere.”

Mukangoga Providence, umwe muri uru rubyiruko avuga ko amateka yiboneye akomeye kandi agiye kurushaho kumvira ubuyobozi kuko yamaze kwibonera ko Igihugu cyabohowe mu buryo bugoranye.

Bifatanyije n'abaturage mu muganda
Bifatanyije n’abaturage mu muganda

Kuri we ngo ni urugero rw’ibishoboka aho abantu bahereye ku busa ubu iterambere rikaba riganje, bityo nabo bagiye gushyiramo imbaraga kugira ngo Igihugu kirusheho gutera imbere.

Yagize ati “Aho yicaraga mu rutoki twahabonye, aho yinjiraga mu ndake twahabonye, nta kintu nakimwe gihari, twebwe rero dufite amahirwe y’aho duhera, ibi rero biraduha imbaraga ko tugendeye ku bitekerezo bye cyane byose biba byubaka.”

Umuyobozi w’Akarere ka Ruhango, Habrurema Valens, avuga ko kuba urubyiruko rwiboneye n’amaso ndetse rukanasobanurirwa inzira z’inzitane Inkotanyi zanyuzemo zibohora Igihugu, afite ikizere ko abaturage ba Ruhango bagiye kuva mu bukene, kubera ko amasomo urubyiruko rwabonye azatuma rurushaho gukemura ibibazo bikibangamiye abaturage.

Agira ati “Umuturage wa Ruhango ashobora gukena kubera iki? Abajeni 60 baje hano bamaze kubona icyo bakora, bamaze kubona kwihangana no gutekereza, yakena kubera iki, yabura aho aba kubera iki, cyangwa se Igihugu muri rusange cyabura umutekano kubera iki, abajeni nk’aba bahari! Turava ahangaha turi abantu bashya, turahamya ko tuva ahangaha abajeni bacu bakora ibidasanzwe.”

Urubyiruko ruhagarariye urundi rwakoze uru rugendo rwo gusura no gusobanurirwa amateka y’urugamba rwo kubohora Igihugu, rwabanje kwifatanya n’abaturage b’Akagari ka Cyembogo mu muganda rusange usoza ukwezi ku Ukwakira 2022, ahatewe ifumbire mu mirima y’abaturage muri Koperative KABOKU.

Rwasuye umupaka wa Kagitumba ahatangirijwe urugamba, umusozi wa Nyabweshongwezi aho General Gisa Fred Rwigema yaguye ndetse n’indake ya mbere y’uwari umuyobozi w’urugamba rwo kwibohora, ari nabwo butaka bwa mbere Inkotanyi zafashe zikigera mu Rwanda, ahiswe sanimetero.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka