Ruhango: Urubyiruko rwa FPR ngo ntiruziharira ibyiza ruzageraho

Urubyiruko rwibumbiye mu rugaga rw’umuryango wa FPR-Inkotanyi mu murenge wa Ruhango akarere ka Ruhango, ruravuga ko rwiteguye gukoresha imbaraga rufite kugirango ruzamure iterambere ry’igihugu, kandi ngo ibyiza ruteganya kugeraho rwiteguye kubisangiza Abanyarwanda bose.

Uru rubyiruko rwatangaje ibi mu mahugurwa y’umunsi umwe yabaye kuri iki cyumweru tariki ya 09/03/2014, aho rwigishijwe ibintu byinshi kuri gahunda za Leta, ariko ibiganiro byinshi bikaba byibanze ku iterambere rushishikarizwa kwihangira imirimo.

Uru rubyiruko ruvuga ko runyurwa n’uburyo rwitabwaho, na rwo ngo rwiteguye gukora byinshi biruteza imbere, gusa intego zarwo zikaba kutihererana ibyiza rugenda rugeraho, ahubwo ko rugomba no kwegera rugenzi rwarwo bagafatanya mu bikorwa by’iterambere.

Urubyiruko rwa FPR-Inkotanyi mu karere ka Ruhango rwasobanuriwe byinshi ku kwihangira imirimo.
Urubyiruko rwa FPR-Inkotanyi mu karere ka Ruhango rwasobanuriwe byinshi ku kwihangira imirimo.

Umutoni ni umunyamabanga wa FPR Inkotanyi mu kagari ka Munini umurenge wa Ruhango, avuga ko muri aya mahugurwa basobanukiwe ko nk’urubyiruko rufite amahirwe menshi yo kwihangira imirimo ndetse rwibumbira mu makoperative, akavuga ko ibyo bigiye aha batazabyihererana, ahubwo ko bagiye kubisangiza bagenzi babo.

Abahagarariye RPF-Inkotanyi mu karere ka Ruhango, bavuga ko mu byo bakora byose batakwibagirwa urubyiruko kuko arirwo mbaraga z’umuryango, ubu bakaba barimo kurufasha guhanga imirimo rwibumbira mu makoperative.

Uru rubyiruko rwiyemeje kutihererana ibyiza ruzakora.
Uru rubyiruko rwiyemeje kutihererana ibyiza ruzakora.

Rusanganwa Theogene visi perezida wa RPF mu karere ka Ruhango, avuga ko urubyiruko arirwo ejo haza h’igihugu, akaba ariyo mpamvu bahora baruteganyiriza amahugurwa kugirango rusobanukirwe n’inzira rwanyuramo yaruteza imbere.

Eric Muvara

Ibitekerezo   ( 1 )

ururbyiruka ni nka essence naho umuryango ukaka naka moteri ninayo mpamvu leta y’u Rwanda iyobowe na FPF yarwimirije imbere

suzana yanditse ku itariki ya: 10-03-2014  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka