Ruhango: Urubyiruko rurifuza ko gutora abadepite bitanyura mu mashyaka
Urubyiruko ruri mu mashuri makuru na kaminuza ruravuga ko gutora abadepite bitakagombye gutorwa binyuze mu mitwe ya politike, ahubwo bakifuza ko umuntu wese wifuza kuba umudepite yakwiyamamaza ku gite cye.
Ibi uru rubyiruko rubitangaje mu gihe hirya no hino mu gihugu barimo kwitegura amatora y’abadepite ateganyijwe guhera tariki 16-18/09/2013.
Rumwe mu rubyiruko twaganiriye ruri mu mashuri makuru, ruhamya ko rudashimishijwe no gutora umudepite rukamutorera mu ishyaka runaka. Ruvuga ko bibaye byiza umuntu yajya yiyamamaza ku giti cye kuko ngo hari igihe hashobora gutorwa umuntu abantu badashaka bityo bikazabangamira umuntu uzifuza kumugezaho ikibazo.
Bonaventure Habagusenga wiga mu ishuri rikuru rya ISPG (Institute Superieur Pédagogique de Gitwe) mu mwaka wa gatatu, avuga ko we kubwe yumva yagatoye umudepite wiyamamaje ku giti cye bitanyuze mu ishyaka akomokamo.

Agira ati “ngewe ku giti cyanjye numvaga umuntu yagatowe ubwe kugirango uzanagende umubaze ikibazo cyawe, kuko iyo utoye umutwe abarizwamo, hari ubwo hatorwa uwo utifuzaga ugasanga rero kuba wamubaza ikibazo kandi utaramutoye ukumva nawe ubwawe ntubyiyumvamo. Nkaba numva bishobotse hajya hatorwa umuntu ku gite cye”.
Uwateta Alice wiga mu mwaka wa mbere mu mashuri makuru nawe avuga ko ajya yiyumvisha ko ibyiza byakabaye gutora umuntu ku giti cye aho gutora ishyaka. Gusa ngo uko agenda yitabira ibiganiro by’uburere mboneragihugu agenda abyakira.
Mu byifuzo by’uru rubyiruko rugira ruti “yego wenda impapuro dutoreraho zishobora kuba zaba nyinshi cyane, ariko uko ikoranabuhanga rigenda ritera imbere, inzego zibishinzwe zashyiraho uburyo tuzajya tugenda tugashyira igikumwe ku muntu twifuza”.
Icyo abanyepolitike babivugaho
Tangimana Samuel ni umurwanashyaka w’ishyaka PSR (Partie Socialiste Rwandais) akaba anarihagarariye mu karere ka Ruhango, avuga ko iki ari igitekerezo cyiza gusa ngo nk’abanyepolitike nabo bagiye kugikoraho ubuvugizi bakigeze ku nteko ishingamategeko ikigeho.
Uyu munyepolite agira ati “rwose ndabyumva cyane, kuko wa mugani ntiharamuka hatowe umuntu abandi batiyumvamo, agatorerwa mu nzego zo hejuru hasi batamuzi, nazana igenamigambi rye ku mwumva bizagorana cyane. Gusa kuba maze kumva iki gitekerezo, njye ngiye kukigeza kubo dukorana kugirango kigweho”.

Simpunga Felicien ahagarariye ishyaka PL (Parti Liberal) mu karere ka Ruhango, kuri iki gitekerezo we asanga iyo ari imyumvire y’abantu, ariko ngo kubwe we asanga gutora abadepite binyuze mu mitwe ya politike aribyo byiza kuruta uko umuntu yatorwa ku giti ke wenyine.
Ngo iyo abantu batorewe mu ishyaka runaka, bagenda baharanira inyungu z’abantu bose ariko utowe ku giti cye ngo ashobora kugenda aharanira inyungu ze wenyine.
Mu badepite 80 bagize inteko ishingamategeko, 54 nibo batorerwa mu mitwe ya politike yemewe mu Rwanda abasigaye bagaturuka mu zindi nzego nk’izurubyiruko, abagore n’abafite ubumuga.
Eric Muvara
Ibitekerezo ( 2 )
Ohereza igitekerezo
|
Kiriya cyemezo cyo gutora umuntu ku giti cye ndacyemera kandi ndagishyigikiye kuko byatuma umuntu utowe abaturage barushaho bamwibonamo kuko bamwitoreye kandi akarushaho kumva ko akorera abaturage.Byatuma abadepite barushaho kuba intumwa za rubanda kurusha uko baba intumwa z’ amashyaka bakomokamo. Mbese bikamera nk’ uko dutora perezida . Ariko n’uburyo bwari busanzweho si bubi usibye ko ubu buryo bwatanzwe n’uru rubyiruko ari ubw’indasumbwa. Ndumva nta muntu utakabushyigikiye kuko ari bwiza kandi busobanutse butagombye ibisobanuro byinshi.Jye ubwanjye mbushyigikiye 100%
Ngirango ibyiza nugutorwanabaturage kuko nubundi
nibo bagobyekukubaza icyo wabamariye.Naho ishyaka
ninkumwambaro riShobora guhinduKa izina ariko umuntu
ntahinduka.