Ruhango: Umwarimu yatawe muri yombi akurikiranyweho gusambanya umunyeshuri yigisha
Umwarimu witwa Alphonse Ntakiyimana afunganywe n’umunyeshuri yigishaga witwa Claudine Ingabire, kuri polisi ya Byimana mu karere ka Ruhango guhera tariki ya 05/09/2012.
Ingabire w’imyaka 23 wari warashakanye Diogen Kayitankore byemewe n’amategeko, bamufatiye mu nzu ya Ntakirutimana w’imyaka 27, mu mudugudu wa Rugerero akagari ka Kamusenyi mu murenge wa Byimana basambana, nk’uko abaturanyi be babitangaje.
Umwe mu baturanyi be yagize ati: “Umukobwa yahaje nk’ibisanzwe, maze umwarimu we abanza kumutekera agacyayi, nyuma abantu baraza barakombanga, umwarimu asohoka yambaye agakabutura agiye kureba ukomanze asanga ni polisi”.
Ntakiyimana yari asanzwe ari umwarimu wa Ingabire mu ishuri ryisumbuye rya Bukomero mu murenge wa Byimana.
Aba bombi bakimara gutwabwa muri yombi, Ingabire yivugiye ko atari ubwa mbere basambana, kuko yajyaga ajyayo gufata ibitabo byo gusoma, mbere yo kubimuha bakabanza icyo gikorwa; nk’uko abaturanyi bari bahibereye ubwo Polisi yabafataga babitangaje.
Ingabire Claudine n’umugabo we Kayitankore bari bafitanye umwana umwe.
Eric Muvara
Ibitekerezo ( 6 )
Ohereza igitekerezo
|
Uyu mwarimu ni umwunganizi mwiza pe!!!! ngo yabanzaga gupfubura mbere y’ibindi bitendo byose???? Hahahahaaaaaa uyu mudamu yari yaranuriwe kabisa. Kanyankole pole sana bagusaniraga urugo utabizi.
Umugezi wa sebeya ukwiye kwitabwaho naho ubundi uzamara abantu
ibi ni ukwivanga cyanee,muri bombi ntamwana urimo yego guca inyuma uwo mwashakanye ntibyemewe,ariko bahohotewe kuko ntabwo imugabo wa claudine yatanze ikibazo iyi si inkuru yo kwandika rwose murebe ingaruka mbi kumiryango yabo. ese polise yo yabafashe ibona bahungabanyije umutekano,ni ishyari rwose babarekure.
Babarekure bombi ni bakuru
Gusa ariko kubijyanye n’igitekerezo cya alpha, si ndi kumwe nawe kuko mbona iyi ari inkuru pe
Nkunda uru rubuga ariko ni ukuri muri kurengera!Iyi nkuru uretse gusenya imiryango ninde yubaka.
Nshimishijwe namakuru anyuranyemutugezaho, aliko hali inkuru numva nge bitali ngombwa ko ica kubinyamakuru kuko isa nibangamiye uburenganzira bw ikiremwa muntu. uyu mubyeyi ,waryamanye namwalimu we, yego ntiyagize neza, aliko se mwatekereje ingaruka mbi bizagira kubiuzima bw umwana we ndetse nimiryango yabo yashyingiranye?ibanga mumuco nyarwanda ryahozeho cyane cyane kubijyanye nurugo, gushyirana hanze gutya sibyiza kuko mumuco wacu turabimenyereye ko abagore n abagabo bacana inyuma, ubwo rero byose tubishyiz kugahanda hazasenyuka nyinshi.murakoze Alpha