Ruhango: umwana yirukanwe mu rugo n’umugabo winjiye nyina

Umwana w’imyaka 13 y’amavuko witwa Mbarushubukeye Claude ubu aba mu muhanda nyuma yo kwirukanwa mu rugo n’umugabo witwa Nyandwi winjiye nyina.

Mbarushubukeye avuga ko umugabo winjiye nyina yamwangaga cyane buri gitondo akabyuka amumenaho amazi bituma afata icyemezo cyo kujya kwibera mu muhanda. Ubu Mbarushubukeye yibanira n’izindi nzererezi mu mujyi wa Ruhango, aho yirirwa asabiriza abamuha icyatunga ubuzima bwe.

Ibibazo nk’ibi bikunze kugaragara mu karere ka Ruhango ariko ngo hagenda hafatwa ingamba zo gukangurira ababyeyi kwita ku mibereho y’abana babo; nk’uko bisobanurwa n’ umuyobozi w’akarere ka Ruhango wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage, Mugeni Jolie Germaine.

Ubu akarere ka Ruhango katangiye gukangurira abaturage gushakana mu buryo bwemewe n’amategeko kuko ibibazo nk’ibi bikunze kuzanwa n’ukubana kw’abashakanye mu buryo butemewe n’amategeko.

Abenshi mu bana b’inzererezi baba mu mujyi wa Ruhango ni abahunze amakimbirane yo mu miryango.

Eric Muvara

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

ntibikwiye ko umwana yaba agihohoterwa bigezaho,abagabo nkabo bareze leta ihagurukire bene nkabo; kuki asiga abe akajya guhohotera urwo Rwanda rw’ejo.

Isaie NIYONKURU yanditse ku itariki ya: 3-04-2012  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka