Ruhango: umwana w’imyaka 18 yarohamye mu mugezi ahita yitaba Imana

Itangishaka Fils wari utuye mu mudugudu wa Mucubi, akagari ka Ntenyo, umurenge wa Byimana mu karere ka Ruhango, yaguye mu mugezi witwa Ururumanza tariki 18/06/2012 mu gihe cya saa sita z’amanywa ahita apfa.

Igihe Itangishaka yari agiye kwahira ubwatsi bw’inka, yabanje kunyura kuri uyu mugezi uri hagati y’umurenge wa Mbuye na Byimana agiye gukaraba ku birenge ahita arohama.

Itangishaka yari asanzwe abana n’uburwayi bw’igicuri, bakaba bakeka ko ari bwo bwaba bwarabaye inandaro y’iri rohama; nk’uko bitangazwa na Nahayo Jean Marie, Umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Byimana.

Itangishaka nta babyeyi yagiraga, yarerwaga n’umugore wa nyirarume witwa Mukamunana Pelagie.

Eric Muvara

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Ebana Kigali today turaza kuyivaho none se ko nta nkuru mbona mwandika ngo umuntu nayisoma abure gusigarana andi matsiko ajyanye nibyo muba mutavuze! Apuuuuu

BEDBED yanditse ku itariki ya: 18-06-2012  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka