Ruhango: umwana w’amezi 5 y’itabye Imana atwitswe na matera
Uwumugisha Boniface w’amezi atanu y’amavuko mwene Mukansigaye Eugenie utuye mu mudugudu wa Mabera, akagari ka Rwoga, umurenge wa Ruhango mu karere ka Ruhango, yitabye Imana tariki 16/05/2012 atwitswe na matora yatwitswe na mukuru we.
Mukuru wa Uwumugisha w’imyaka ibiri n’igice ngo yafashe ikibiriti acana umwambi utarukira kuri matora uruhinja rwari ruryamyeho, ihita yaka irarutwika rurashya.
Aba bana bombi nyina wabo yari yabasize mu rugo yagiye kwiga kandi nta mukozi abasigiye; nk’uko bitangazwa na Jean Paul Nsanzimana, umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Ruhango.
Abaturanyi ba Mukansigaye bavuze ko bagiye kubona bakabona inzu irimo gucumba umwotsi bagahita batabara. Ubwo bahageraga basanze ibindi bintu bitangiye gufatwa n’umuriro ariko umwana we yarangije gupfa.
Eric Muvara
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|