Ruhango: umuyobozi yahutaje umuturage

Kwitonda Albert ukora umwuga w’ubushoferi yakubiswe n’umunyamabanganshingwa bikorwa w’akagari ka Gishweru, umurenge wa Mwendo mu karere ka Ruhango tariki 18/06/2012, bituma ajya kwivuza.

Ibi byabaye ubwo Kwitonda yari atwaye abantu bari bavuye i Kigali bagiye gusura umuvandimwe wabo ukora umwuga w’uburezi mu murenge wa Mwendo.

Ubwo imodoka Kwitonda yari atwaye yageraga mu gasantere ka Mutara mu murenge wa Mwenda, yarahahagaze hanyuma haza umuntu wiyitaga umupolisi abaza Kwitonda ko azi amategeko y’umuhanda.

Kwitonda yamubajije impamvu abimubajije uyu wiyitaga umupolisi amwaka ibyangombwa. Kwitonda yanze kubimuha ariko amwemerera kubimwereka gusa kuko atari azi niba koko uyu muntu yari umupolisi kuko atari yambaye imyenda y’akazi kandi atanamweretse ikarita y’akazi.

Mu gihe barimo guharira, umunyamabanga nshigwabikorwa w’akagari ka Gishweru, Nsengiyumva Felix, yahise asohoka mu kabari kari hafi aho ahita akubita Kwitonda urushyi rwo mu jisho rihita ribyimba cyane ajyanwa kuvurizwa muri CHK; nk’uko bitangazwa n’abo bari kumwe muri iyo modoka.

Abaturage bakimara kubona ibibaye, bahise bataka uyu muyobozi bifuza kumubaza impamvu ahohoteye uyu muntu, umuyobozi abonye ko bitoroshye ariruka abaturage bamwirukaho ariko biba iby’ubusa arabasiga.

Twifuje kumenya icyo ubuyobozi bw’urwego rw’umurenge buvuga kuri icyi kibazo, duhamagara umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Mwendo, Habimana Felicien, ariko nitwavugana kuko atitabaga terefone ye igendanwa.

Hashize igihe gito Minisitiri w’ubutegetsi bw’igihugu n’imibereho myiza y’abaturage, Musoni James, yihanangirije abayobozi bo mu Ntara y’Amajyepfo kudahutaza abaturage bayoboye.

Ibi minisitiri yabitangaje ubwo yasozaga umwiherero w’abayobozi bo mu Ntara y’Amajyepfo guhera ku rwego rw’utugari tariki 24/02/2012.

Minisitiri Musoni James yabwiye aba bayobozi ko nta na rimwe Guverinoma y’u Rwanda izihanganira abayobozi bahutaza abaturage. Yabibukije ko bashyizweho kugira ngo bafashe abaturage gutera imbere aho kubagirira nabi.

Eric Muvara

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 2 )

Birababaje kubwuwo muturage wakubiswe azira ubusa gusa numva uwo muyobozi wakoze ibyo yahanwa byintangarujyero murakoze

Neza jolie yanditse ku itariki ya: 21-06-2012  →  Musubize

YEGO KO BIRABABAJE CYANE!!!!!!!!!!

yanditse ku itariki ya: 20-06-2012  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka