Ruhango: Umuturage yatanze inka mu kigega “Agaciro Development Fund”

Muri gahunda yo gutangiza ikigega ‘Agaciro Development Fund” akarere ka Ruhango katanze umusanzu usaga miliyoni 55 n’ibihumbi 791 ndetse umuturage umwe atanga inka muri icyi kigega.

Abakozi n’ubuyobozi bw’akarere batanze miliyoni 40, andi atangwa n’abafatanyabikorwa ndetse n’abaturage ku giti cyabo, aho n’uwitwa Mukarugambwa Ewurari yatanze inka.

Atangiza iki kigega kuri uyu wa kane tariki 30/08/2012, umunyamabanga nshingwabikorwa w’intara y’Amajyepfo, Mme Izabiriza Jeanne, yavuze ko kwitanga muri icyi kigega atari iby’abifite gusa, ngo kuko Abanyarwanda bazwiho cyane kwishakamo ibisubizo.

Abaturage bagaragaza uruhare rwabo mu kigega Agaciro Development Fund.
Abaturage bagaragaza uruhare rwabo mu kigega Agaciro Development Fund.

Yagize ati “ibi si ibya none, muzi ibikorwa by’imiganda, kwiyubakira amashuri n’ibindi”.

Rugambwa Jackson ashinzwe politike y’imisoro n’imisoreshereze muri minisiteri y’Imari n’igenamigambi, yijeje Abanyarwanda ko aribo bazishyiriraho igenamigambi y’ikoreshwa ry’amafaranga azinjira muri icyi kigega.

Gusa bamwe mu batuye akarere ka Ruhango cyane cyane abakora ubucuruzi buciriritse, bavuga ko batari bagasobanukiwe iby’icyi kigega, ariko ngo aho bamaze kugisobanurirwa nabo ngo bagiye guharanira kwihesha agaciro.

Eric Muvara

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka