Ruhango: Umusanzu w’ikigega AgDF wageze kuri miliyoni zisaga 297

Inkunga akarere ka Ruhango kari katanze mu kigega Agaciro Development Fund yavuye ku mafaranga miliyoni 55 igera kuri miliyoni 297 n’ibihumbi 360 n’amafaranga 628.

Ukwiyongera kw’aya mafaranga byatewe n’inama yahuje abarezi n’abaganga, kuko bo batari babonetse mu gikorwa cyo gutangiza iki kigega, bitewe nuko abarezi bari mu biruhuko naho abaganga bo bakaba bari mu nama na minisiteri y’ubuzima.

Mu nama yahuje abarezi n’abaganga kuwa mbere tariki 03/09/2012 batari bashoboye kuboneka mu muhango wo gutangiza ikigega AgDF wabaye tariki ya 30/08/2012, bakusanyije inkunga yabo isaga miliyoni 225.

Ababarezi n'abaganga bari mu nama yo kongera umusanzu mu kigega AgDF.
Ababarezi n’abaganga bari mu nama yo kongera umusanzu mu kigega AgDF.

Umuyobozi w’akarere ka Ruhango wungirije ushinzwe imari n’ubukungu, Twagirimana Epimaque, yavuze ko uyu musanzu utanzwe n’izi nzego ushimishije, kuko utumye umubare w’amafaranga wari watanzwe mbere wiyongera cyane.

Twagirimana akomeza avuga ko gutanga umusanzu mu kigega AgDF bidahagarariye aha, ngo ahubwa ubu hagiye gukurikiraho igikorwa cyo kumanuka mu mirenge ndetse bakagera no mu midugudu.

Abarezi n’abaganga batanze umusanzu wabo bavuze ko bitagarukiye aha kuko bagiye gutangira kubishishikariza ababagana.

By’umwihariko abarezi ngo bagiye kubikangurira abanyeshuri. Umwe muri bo Barikumana Bertin umuyobozi wa College Karambi, yagize ati “yego abanyeshuri nta mafaranga bagira, ariko bagomba gukura babizi ndetse banakunda igihugu cyabo”.

Eric Muvara

Ibitekerezo   ( 1 )

Kayijuka yanditse ku itariki ya: 8-09-2012  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka