Ruhango: umunyeshuri yatawe muri yombi yiba bagenzi be

Umunyeshuri witwa Musabyemariya Diane w’imyaka 19 y’amavuko wigaga ku ishuri ryisumbuye ry’indangaburezi yatawe muri yombi tariki 22/03/2012 yibye ibikoresho bya bagenzi be babana mu macumbi.

Bimwe mu bikoresho Musabyemariya wigaga mu mwaka wa 5 ukomoka mu karere ka Nyamasheke yafatanywe harimo igikapu, amashuka,ipantaro n’inkweto.

Musabyemariya avuga ko yibye bagenzi be kuko akigera kuri iri shuri nawe bamwibye ibikoresho bye, nawe ahitamo kudataha ubusa.

Abanyeshuri bo bavuga ko Diane iyi ari ingeso ye kuko hari ubundi yigeze gufatwa yibye ibintu abibitsa hanze y’ikigo.

Umwe mu banyeshuri yagize ati “Uyu muntu biragaragara ko abizobereyemo, umuntu bafashe bakamujyana imbere y’abandi banyeshuri akajya afata mu gikapu akazamura umwenda cyangwa ishuka akabaza ngo ibi n’ibyande, nta n’isoni afite!”

Mu gihe abanyeshuri bo bavuga ko ubuyobozi bw’ishuri bwari bwamufatiye ikemezo cyo kumwirukana burundu, ubuyobozi bwo burabihakana.

“Twafashe ibyo yari yibye tubisubiza ba nyirabyo, turamubabarira ku buryo no mu gihembwe gitaha azagaruka kwiga hano”; nk’uko Uwayezu Philbert, ushinzwe imyitwarire y’abanyeshuri abivuga.

Eric Muvara

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka