Ruhango: Umunyamabanga nshingwabikorwa afunze azira gutuka umupolisi
Umunyamabanga nshingwabikorwa w’akagari ka Mpanda mu murenge wa Byimana acumbikiwe kuri station ya polisi ya Nyamagana guhera tariki 20/08/2012 azira gusebya umupolisi imbere y’abaturage.
Habarurema Sother yagiranye ikibazo n’umumotari witwa Mushimiyimana Aimable wari wamukodesheje moto, hanyuma uyu mumotari yitabaza umupolisi witwa Jacques Bamubone.
Uyu mupolisi wari wambaye imyenda y’akazi yageze aho abashwanaga bari bari mu mujyi wa Ruhango, ahita asaba uyu munyamabanga nshingwabikorwa ibyangombwa.
Uyu munyamabanga nshingwabikorwa aho gutanga ibyangombwa yagize ati “ese ubundi wowe urambaza ibyangombwa nkande, ese ubundi uturutse he, ubu ndi se ukorera hano? Puuu mva imbere”.
Igihe uyu mupolisi yari agicirwa mu maso imbere y’abaturage, hafi aho hari abasirikare bari mu kazi bahita baza bajyana uyu umunyamabanga nshingwabikorwa n’umupolisi ku ruhande ariko umunyamabanga nshingwabikorwa amahane ari yose avuga ko adashaka n’umukoraho.

Habarurema yakomeje gutera amahane menshi avuga ko nta muntu ukwiye kumukoraho, nyuma aza kwisanga inkweto zamuvuyemo yinjizwa mu buroko.
Jacques wari wakodesheje moto uyu munyamabanga nshingwabikorwa, avuga yamuhaye moto mu gihe cya saa mbiri agomba kuyigarura saa sita akamwishyura amafaranga 2000.
Siko byagenze kuko umunyamabanga nshingwabikorwa moto yayizanye mu gihe cya saa cyenda, umumotari amubwira ko agomba kumwongera andi 500 bikaba 2500. Habarurema yamuteye utwatsi amubwira ko ahubwo nareba n’andi atayamuha.
Ibi ntibyigeze bishimisha abaturage bari babikurikiranye, aho bavugaga ko bidakwiye kubona umuyobozi yitwara gutya imbere y’abaturage.
Inzego z’umutekano mu karere ka Ruhango ziravuga ko zabaye zicumbikiye uyu mugabo kugira ngo hakorwe iperereza ry’icyaba cyaramuteye kwandagaza umupolisi imbere y’abaturage.
Eric Muvara
Ibitekerezo ( 10 )
Ohereza igitekerezo
|
nahanwe kuko adahanwe yakomeza gukora nibindi nkabyo asebya ubuyobozi
Abapolisi bacu bafite disipline kabisa ! umusivire akaguciraho ufite impoho? demokarasi yaraje pe! abayobozi nkabariya barasebya HE KAGAME. nasohoka mu gihome azahite yegura , umuyobozi nkuriya aravangira gahunda y’ubuyobozi.
ubundi iyo umutwe usaze amaguru ariruka,witwaye gutya uri umuyobozi abo uyobora waba ubaganisha he? cyakora asebeje akarere
Uyu ndamuzi ni icyohe ni igisambo cya karahabutaka ahubwo ni Imana ibaye imukubise agashyi nizere ko azava mui Gereza yirukanwa ku buyobozi. Arya ruswa nk’uwayirogewemo yigeze no kuba Gitifu w’akagari ka Muhororo. Aranarwana cyane yarananiranye.
Umuyobozi agira ibimuranga, uwo ariwe (moral values). Ese ubwo umurenge yayoboraga abaturage ntibagowe! bihangane, kandi n’undi wese (usibye n’umuyobozi)waba afite imyitwarire mibi mubo abana nabo beza bimubere isomo, yikosore. Nta cyiza nk’ubupfura, njye nzi ko nteye kuriya sinasaba kuyobora kuko naba ndi umubeshyi.
Uriya mupolisi nakomere, yibuke ko bishoboka guhura na ziriya mbogamizi, kandi congraturation kuburyo yitwaye.
Iyo utiyubashye uri umuyobozi n’ abo uyoboye ntububaha
Ariko ubundi abayaragizwe umuyobozi ate? umuntu nkuwo utiyubaha nawe ubwe ntakwiye kugirwa umuyobozi kuko ubwo biragaragara nubundi ntacyo yakora kizima ntacyinyabupfura agira.
nibyo najyanwe mukigo ngorora muco niba atarare
Ariko ubundi abayaragizwe umuyobozi ate? umuntu nkuwo utiyubaha nawe ubwe ntakwiye kugirwa umuyobozi kuko ubwo biragaragara nubundi ntacyo yakora kizima ntacyinyabupfura agira.
nibyo najyanwe mukigo ngorora muco niba atarare
Ntibishoboka! Umuyobozi nk’uyu aracyaba muri iki gihugu? Ubu se iyo myitwarire ye ntitwereka uko imiyoborere ye ihagaze? Nihashakwe undi naho uyu we nta muyobozi umurimo arutwa n’uwo mu motard utarahisemo gutukana no gushwana akiyambaza inzego zibishinzwe.
None se ko uyu muyobozi nta kinyabupfura afite ayobora ate abaturage be? njye ndabona akwiye gusimbuzwa ahubwo akajyanwa mu kigo ngororamuco cy’IWAWA