Ruhango: umumotari afunze azira guha umukobwa lifuti akanamufata ku ngufu

Mpazimaka Patrick w’imyaka 30 afungiye kuri station ya polisi ya Nyamagana mu karere ka Ruhango azira kuba yarahaye lifuti umukobwa witwa Mukazirikana Antoinette w’imyaka 17 akamurenza aho yajyaga akamujyana iwe akamufata ku ngufu.

Mpazimaka yasabye uwo mukobwa kumuha lifuti tariki 02/06/2012 ubwo yari mu kazi agahura n’uwo mukobwa utuye mu mudugudu wa Nyagahama akagari ka Burima mu murenge wa Kinazi agiye gusura mukuru we utuye mu mudugudu wa Kakirenzi mu kagari ka Gisari.

Antoinette yanze kwitesha uwo munyenga ahita yicara kuri moto Mpazimaka aramujyana. Bageze aho Antoinette yajyaga umumotari moto yayongeje umuriro baruhukira mu rugo rwa Mpazimaka ahita amufata amwinjiza mu nzu amufata ku ngufu.

Uyu mukobwa yarahuruje ariko ku bw’amahirwe macye abura umutabara kugeza ubwo umumotari yageze ku byo yifuzaga.

Nyuma yo gufatwa ku ngufu Antoinette yerekeje kuri polisi y’umurenge wa Kinazi ajya kurega uyu mu motari. Polisi yagiye kumushaka iramubura ariko iza kumuta muri yombi tariki 05/06/2012.

Abaturanyi ba Mpazimaka Patrick, bavuga ko afite umugore n’abana babiri ariko ngo umugore we yari amaze iminsi atahaba.

Eric Muvara

Ibitekerezo   ( 7 )

Birashimishije kubona uyu mugizi wa nabi yarafashwe agafungwa, ariko ndemeranya na Kagabo na John, koko birababaje kuvuga amazina y’uriya mwana w’umukobwa! Burya birabujijwe gutangaza izina ry’umuntu wahuye n’icyago nk’icyo, noneho cyane cyane iyo akibarwa mu bana (ni ukuvuga atari yuzuza imyaka 18 y’amavuko). Naryo ni irindi hohoterwa - Ikindi kandi ni uko uwakoze iki cyaha agomba kubihanirwa nk’uko itegeko rirengera abana ribiteganya (mu Rwanda umwana ni umuntu uwariwe wese utaruzuza imyaka 18 y’amavuko) kabone n’ubwo yaba ariwe wamushotoye! Imana irinde u Rwanda rwacu amahano nk’aya.

LOBI yanditse ku itariki ya: 7-06-2012  →  Musubize

ikigaragara nuko bari bumvikanye ahubwo bakaza kunaniranwa nyuma cga ni umutego yaguyemo,kuko ntago moto wabona irenze aho ujy ngo ntutake kandi inahagaze wavaho wiruka kuko ntago umumotari yamutwaye amufashe cga yamuziritse yavaho akavuza induru ,ikindi nuko ntumva ukuntu yamukuruye akamwinjiza mu nzu umukobwa ataka atarumvwa n’abaturanyi kereka niba uyu mugabo atuye ahantu ha wenyine,naho gutangaza amazina nta kosa ririmo kuko itangazamakuru nicyo ribereyeho ni ukutugezaho amakuru bataye

aimable yanditse ku itariki ya: 7-06-2012  →  Musubize

iyi nkuru ninziza ariko natw etujye dusyira mu gaciro, nigute umumotari yagutwara, akakurenza inzira ijya iwawe ugaceceka, yagera aho aparika moto akayivaho akakwinjiza munzu aho hose ukaba ucecetse, kugeza agufashe kungufu??? niba se umukobwa yaratabazaga, nigute umuntu yabona arenze aho ataha agatangira gutabaza inzira yose akarinda agera aho baparika moto atabaza ntamuntu uramwumva, akarinda yinjizwa munzu??? yewe Police nayo mu bushisozi bwayo nizereko izakurikirana ikareba ukuri, rimwe na rimwe hari igihe babyitwa guhohotera kandi atari nabyo. wenda uruhande rwumvikana twashingiraho tuvuga guhohotera nuko uriya mukobwa yari atari yuzuza 18, gusa naho ubundi rwose uriya mukobwa nawe ashobor akuba yarabigizemo uruhare.

pacis yanditse ku itariki ya: 7-06-2012  →  Musubize

birababaje kubona umuntu wumugabo afata icyemezo cyo gufata umwana wabandi kungufu ariko buriya ko nzi neza ko indaya ziba zihari bagiye bihangana bakajya ku isoko ko ntaho ritarema ubwose icyogihome nicyo kibaye inyungu kuriwe kuruta uko yari kujya ku isoko?ahaaaaaaaaaaaa

mutimukeye yanditse ku itariki ya: 7-06-2012  →  Musubize

Ni byiza kugeza ku basomyi inkuru mbi nk’iyo ariko icyo nabisabira nukujya byibura muhishira izina ry’uwahohotewe ahobwo nyiri ugukurikiranwa akaba ariwe ujya ku karubanda.Nah’ubundi niba hari uwari kuzabaza uriya mukobwa izina ,amuzi yagira ipfunwe kubwo guteshwa agaciro.
Ikindi nibaza uburyo abaturage b’iki gihe badatabarana .kereka niba uwo mumotari nta baturanyi agira.nah’ubundi niba bahari bakwiye kugira icyo babazwa.murakoze

kagabo yanditse ku itariki ya: 7-06-2012  →  Musubize

John we ubwo vie Prive ushaka kuvuga ni iyihe? ikintu iyo cyagiye ahagaragara biba byarangiye kndi uyu musore ibyo yakoreye uyu mukobwa ndumva atari ibyo guhishira! kandi kuba afungiye kuri Polisi hari impamvu! wirenganya ibitangazamakuru kuko bo batara amakuru bakabaza polisi, abayobozi ndetse n’abaturage ubundi bagatangaza amakuru! baravuga ngo rien n’est cache sous le soreil!

Ni danger! yanditse ku itariki ya: 7-06-2012  →  Musubize

Maze kubona ko nta tangazamakuru dufite mu rwanda! ibyerekeye vie privee byo biragatabwa; gusa tuguye gutangura kubarega mu nkiko kuko uburyo mukora bunyuranije n’Itegeko Nshinga

john yanditse ku itariki ya: 6-06-2012  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka