Ruhango: Umukozi witwaye neza yashimiwe imbere y’abo bakorana basabwa kumwigiraho

Nyirishema Frodouard ushinzwe gahunda z’ubuzima mu karere ka Ruhango niwe wahize abandi bakozi muri uyu mwaka mu gukora neza ishingano ze. Ubuyobozi bwamushimiye imbere y’abandi bakozi, ubwo hizihizwaga umunsi w’umurimo tariki 01/05/2014 bunabasaba kumwigiraho kugirango imihigo y’akarere irusheho kweswa 100%.

Umunyamabanga nshingwabikorwa w’akarere ka Ruhango ari nawe ufite abakozi mu nshingano ze, yavuze ko bishimishije kubona umuntu uri mu myaka y’izabukuru akaba ariwe uhiga abandi kandi aribo bamwitoreye.

Uyu muyobozi yavuze ko icyo ubuyobozi bwakoze ari ugushyiraho amabwiriza azagenderwaho mu gutoranya umukozi w’indashyikirwa muri uyu mwaka ubundi abakozi akaba aribo bamwitorera.

Nyirishema wahize abandi bakozi mu karere ka Ruhango asaba bagenzi be kubaha akazi bakora.
Nyirishema wahize abandi bakozi mu karere ka Ruhango asaba bagenzi be kubaha akazi bakora.

Bimwe mu byagendeweho harimo kuba umukozi yiyubaha, kubaha abo bakorana, kwitanga mu kazi, gutanga serivise nziza, kudakerwa ku kazi, guhanga udushya n’ibindi.

Nyirishema wahize abandi agashimirwa imbere yabo, yashimiye baginze be bashoboye kumubonamo ubwo bushobozi, akaba asaba abakozi bagenzi be kumenya ko igihe bakiri ku Isi ko bagomba gukora kandi bakanubaha akazi bakora.

Abandi bakozi b'akarere ka Ruhango basabwe kwigira ku bikorwa bya Nyirishima kugirango babashe kwese imihigo.
Abandi bakozi b’akarere ka Ruhango basabwe kwigira ku bikorwa bya Nyirishima kugirango babashe kwese imihigo.

Umuyobozi w’akarere ka Ruhango, Mbabazi Francois Xavier, yasabye abandi bakozi kwigira kuri Nyirishema buzuza ishingano basabwa, ubutaha nabo bakazongera kwicarana ku munsi nk’uyu hari byinsi bashoboye kugeraho.

Muri uyu muhango wo kwizihiza umunsi w’umurimo, akarere ka Ruhango kishimira intambwe kagenda gatera, kuko buri mwaka kagenda kaza mu mya ya mbere mu kwesa imihigo baba barahigiye imbere ya Perezida wa Repubulika.

Eric Muvara

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka