Ruhango: Umukobwa w’imyaka 45 yarongowe n’umusore ufite imyaka 23

Mu karere ka Ruhango mu Murenge wa Bweramana haravugwa inkuru y’Umukobwa Mukangamije w’imyaka 45 warongowe n’umusore arusha imyaka 22.

Mukangamije w'Imyaka 45 na Ntakirutimana w'imyaka 23 bavuga ko nta kindi cyatumye biyemeza kubana usibye urukundo
Mukangamije w’Imyaka 45 na Ntakirutimana w’imyaka 23 bavuga ko nta kindi cyatumye biyemeza kubana usibye urukundo

Mukangamije Eveliane w’Imyaka 45 yarushinganye na Ntakirutimana Gasana w’imyaka 23 ku cyumweru tariki ya 13 Ukwakira 2019 mu itorero ADEPR Buhanda.

Abatashye ubukwe bw’abo bageni ahanini bagiye kwihera amaso uko biza kugenda bavuga ko batunguwe no kubona umukobwa w’imyaka 45 arongorwa n’umusore ukiri muto bakavuga ko baba barabitewe n’imyemerere yo kwerekwa igenderwaho mu Itorero ADEPR.

Hari kandi n’abavuga ko Mukangamije yahawe Ntakirutimana nk’ishimwe ry’uko yari yararwaje nyina umubyara akamushimira avuga ko azamushyingira umuhungu we.

Mukangamije avuga ko ateretswe umugabo bazabana kuko bitashoboka kwemera kubana n’umugabo udakunda kabone n’ubwo waba wamweretswe, gusa na we yemera ko kuva kera Imana yari yaramusezeranyije kuzamuha umugabo.

Mukangamije ahamya ko abamubeshyera ko afite imyaka 53 ari abagamije gusebanya kandi ko yizeye kuzabona urubyaro kuko akibona ibimenyetso bishingiye ku kwezi kw’umugore mu bijyanye n’uburumbuke.

Agira ati, “Njyewe nizeye ko nzabyara cyakora umugabo wanjye yambwiye ko n’ubwo nkuze, nabyara ntabyara tuzabana, kandi ni umugabo Imana yampaye turakundana nta kibazo tubanye neza ubukwe bwacu bwagenze neza”.

Mukangamije yabwiye Kigali Today ko abavuga ko yahawe umugabo nk’ishimwe ry’uko yarwaje nyirabukwe, ari we Nyina wa Ntakirutimana ntaho bihuriye kuko ngo bakundanye nyina atararwara.

Gusa yemeza ko mbere yo kwemeranya kubana n’umugabo we yabanje kwereka ababyeyi be n’umugabo we indangamuntu kugira ngo bibonere neza imyaka y’ubukure bwe ngo ejo hatazagira ubyibazaho.

Mukangamije avuga kandi ko adatewe ubwoba n’imyaka y’umugabo we ikiri mike ugereranyije n’iye akemera ko nta kibazo bizateza mu mibanire yabo n’ubwo hari abavuga ko umugabo we yaba atarabanje gutekereza neza mbere yo gushaka umugore umukubye imyaka hafi inshuro ebyiri.

Inzobere mu by’imibanire y’abashakanye zigaragaza ko gushaka umugabo cyangwa umugore ukurusha imyaka iri hejuru ya 10 bishobora guteza ubwumvikana buke hagati y’abashakanye kuko baba badatekereza kimwe ngo babashe kumvikana ku ngingo z’iterambere ry’urugo rwabo.

Ubu bukwe bwahuruje abantu benshi
Ubu bukwe bwahuruje abantu benshi
kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 12 )

nibyiza kubona umusore akunda umuntu mukuru kbx

steven yanditse ku itariki ya: 25-02-2020  →  Musubize

Turabasaba ko mwajya muduha amakuru yubaka mukareka amateshwa mwirirwa muvuga ibitabareba kandi bigamije gusenya

Ngenzebuhoro yanditse ku itariki ya: 16-10-2019  →  Musubize

Ntagishyashya kuko nubundi abakobwa bakuze nibo baba bazi kubaka nubwo baba bafite ibikomere byinshi batewe n’a basore bakundanye mbere. Bigusaba gusa gusa umwanya wo kubomora ibyo bikomere. Ubundi ni abana beza. Nimumbonera uzamubwire anyandikire kuri :[email protected] ubundi turwubake kahave. Nabo ni abana bimana kdi bakeneye Urukundo nyarwo. Ntago Urukundo rero rugira umupaka.

alias yanditse ku itariki ya: 16-10-2019  →  Musubize

Imana ikora ibyayo izabafashe babane neza urugo rwabo rukomere

Abijuru evaliste yanditse ku itariki ya: 15-10-2019  →  Musubize

Ngewe inkuru nk’izi n’uburyo abaturage bafata ugushyingiranwa ku mugabo urushwa imyaka n’umugore mbona ari ihohoterwa rikorerwa igitsina gabo mu muryango nyarwanda rishingiye ku mahitamo no kumvako abagabo bagomba kubaka aruko bafite imitungo yo gutunga urugo...bigomba guhinduka kuko bashiki bacu benshi ubukire bwabo muri iy’iminsi buri kuva mugushyingiranwa cg kuryamana nabagabo bakuze...turetse iby’imitungo kandi simpamya ko kubaka urugo rukomeye bigendera kumyaka...Ahubwo abagore n’abakobwa bakuze bitwara neza nibo tugiye kwitaho apana aba bashyushye bibona mo guhenda cg ubwiza bushingiye ku mpenure,imisatsi y’imigurano,amavuta ahenze,kwishyira kuri taille no guhitamo ibyo bakora ngo batiyanduza..

jean Claude Musemakweri yanditse ku itariki ya: 15-10-2019  →  Musubize

Abagabo ntitukikunde.Mwese muzi abahungu benshi barongora abakobwa barusha imyaka myinshi.This is a personal issue.Mu bintu bidushimisha cyane Imana yaduhaye,harimo ubukwe no kubyara.Byombi ni IMPANO y’Imana.Gusa tugomba kwibuka ko Imana ishaka ko Umugore n’Umugabo "baba umubiri umwe" nkuko Intangiriro 2,umurongo wa 24 havuga.Ikibabaje nuko ababyubahiriza ari bake.Benshi bacana inyuma,bararwana,baricana,ndetse bagatandukana.Amadini amwe avuga ngo Imana yemera Polygamy (gutunga abagore benshi).Ntabwo aribyo kubera ko bitera ibibazo mu ngo kandi Yesu yadusabye gushaka umugore umwe. Kubera ko abantu bananiye Imana kuva na kera,yashyizeho umunsi wa nyuma kugirango izakure mu isi abakora ibyo itubuza bose.Izasigaza gusa abantu bayumvira nkuko Imigani 2 imirongo ya 21 na 22 havuga.

gisagara yanditse ku itariki ya: 15-10-2019  →  Musubize

Ariko kuki abantu bibaza byinshi,uyu muryango siwo wambere sinawo wanyuma bibayeho ..haguma urukundo muzabaze president wa France imyaka umugore amurusha ntibabanye neza c .Mutuze rero abakundanye bibanire

Tezari yanditse ku itariki ya: 15-10-2019  →  Musubize

Njyewe ndumva ntakibazo kirimo Imana yemeye ko banana izabaha nurubyaro kd ninayo izabubakira rugakomera akenshi Imana ikora ibyayo kugirango iturebe ukwizera dufite,ndabwira gasana ntazite kumagambo kuk arasenya.murakoze

Dukundane yanditse ku itariki ya: 15-10-2019  →  Musubize

ariko se ibyo ni igitangaza niba se barakundanye ko umuntu wese agira ibyo akunda ni ngombwa ngo ibyo ukunda nabandi babikunde? Evelyne na Gasana Imana izabahe urugo rwiza kandi naho mutabyara nabashakanye ari bato harigihe batabyara.

Kweli yanditse ku itariki ya: 15-10-2019  →  Musubize

Hhhh urukundo nirwogere.

Pados yanditse ku itariki ya: 15-10-2019  →  Musubize

KUKI IYO ARUMUGABO URUSHA UMUGORE IYO MYAKA NTAWE UVUGA!!ABO BATIBESHYE A BANGANA NIBO INGO ZABO ZITAMARA,KABIRI MUREKE IZIRI GUSENYUKA

ga8 yanditse ku itariki ya: 15-10-2019  →  Musubize

Mujye mutubwira ibitwubaka

Anne yanditse ku itariki ya: 15-10-2019  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka