Ruhango: Ubwinshi bw’abana b’inzererezi mu mujyi bukomeje gutera inkeke

Abatuye umujyi wa Ruhango wo mu karere ka Ruhango, baravuga ko bakomeje guhangayikishwa n’ikibazo cy’abanab’inzererezi bakiri bato, bakomeje kwiyongera mu mujyi umunsi ku wundi.

Abenshi mu bana baza mu mujyi ni abakiri munsi y’imyaka itanu kugeza kuri 15 y’amavuko, ukabasanga mu mirimo itandukanye harimo gutoragura amacupa y’amazi yatawe mu nzira. Abandi bikorera imizigo y’abaje guhaha, mu gihe abandi ahamagarira abakiriya abacuruzi, hakaba n’abo usanga mu bishanga birukana inyoni mu muceri.

Ubasanga ku modoka babyiganira mu bagenzi babasaba uducupa bamazemo amazi.
Ubasanga ku modoka babyiganira mu bagenzi babasaba uducupa bamazemo amazi.

Calcite Nkundimana uri mukigero cy’imyaka 13, avuga ko afite ababyeyi bombi, ariko kuko batabona amafaranga yo guhaha buri munsi, ahitamo kuza kwitoragurira uducupa twamaze, akatugurisha abacuruzi bacuruza amavuta y’ubuto na peteroli.

Agacupa kamwe ngo bamuha nibura amafaranga 20, iyo ayabonye ngo ahita ajya kurya muri resora “Ati iyo maze kutugurisha, mpita njya muri resitora kwa Mwabu nkarya agatsima”.

Aba bana bagera mu muceri kwirukana inyoni mu gihe cya saa kumi z'igitondo.
Aba bana bagera mu muceri kwirukana inyoni mu gihe cya saa kumi z’igitondo.

Undi mwana we uri mu kigero cy’imyaka umunani y’amavuko, we avuga ko aza gukorera amafaranga yo mu ducupa, kugira ngo abane icyo yambara anabashe kugura amakaye kuko we akiga.

Uwimana Iduhaye Fromina w’imyaka 11 , we ukunda kwibera mu gishanga cya Nyirakiyange arinda umuceri ngo inyoni zitawangiza, avuga ko iwabo ari i Gikongoro, yahavuye aje aje gushaka akazi.

Aba bana bavuga ko bagize amahirwe bakabona ubufasha batagaruka mu mirimo itabakwiriye.
Aba bana bavuga ko bagize amahirwe bakabona ubufasha batagaruka mu mirimo itabakwiriye.

Buri gitondo nka saa kumi z’ijoro, arazinduka ngo akambara ibintu byinshi kugirango imbeho itamwica, akajya mu gishanga kwirukana inyoni, agasusuruko kaza bya bintu yaje yambaye akabisasa hasi akaryama. Avuga ko bamuhemba amafaranga ibihumbi bitanu ku kwezi.

Gusa aba bana bavuga ko babonye ubufasha, batakongera gusubira muri iyi mirimo itabakwiriye. Tuyambaze Jean d’Amour, ati “Niboneye nk’umuntu w’umukire, akajya angurira imyambaro, inkweto, n’amakaye nkajya kwiga sinagaruka hano muri gare rwose.”

Twihangane Daniel ni umwe mu babyeyi uvuga ko bahangayikishijwe cyane n’ikibazo cy’abana bakomeje guta iwabo bakaza mu mujyi gukora imirimo itabakwiriye, kandi ngo abenshi baba bafite iwabo.

Ati “Njye sinemeranya n’abavuga ko ari abakene, ahubwo ababyeyi nanjye ndimo, twamaze gutenguha inshingano zacu, umubyeyi arajya guashakisha, akaza abana baryamye ntabone umwanya wo kubigisha indangagaciro nyarwanda.”

Ubuyobozi bw’akarere ka Ruhango, buvuga ko abana biyongera muri uyu mujyi, abenshi usanga baturuka mu tundi turere, bamwe bakabiterwa n’ubukene abandi bakabiterwa n’amakimbire yo mu ngo.

Rugendo Byiringiro Jean, ashinzwe iterambere ry’umuryango na komisiyo y’igihugu ishinzwe abana muri aka karere, avuga ko hari ibikorwa kugira ngo abana basubizwe mu miryango. Bimwe ngo ni ukureba ababyeyi baba batishoboye, bakabashingira udushinga duto, kugira ngo abana bagaruke.

Eric Muvara

Ibitekerezo   ( 1 )

Naho abadushinyagurira nho urwaNda rwateye imbere!

Rubané Peter yanditse ku itariki ya: 9-06-2015  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka