Ruhango: Ubuyobozi burashinjwa icika ry’umugoroba w’ababyeyi
Bamwe mu babyeyi bo mu Karere ka Ruhango baravuga ko ibituma ihohoterwa muri aka karere rikigagara ari uko umugoroba w’ababyeyi utakitabirwa.
Umugoroba w’ababyeyi ni gahunda Leta yazanye igamije gukemura amakimbirane yaberaga mu ngo ndetse no guharanira iterambere ry’umuryango. Bamwe mu batuye Akarere ka Ruhango bavuga ko uyu mugoroba batanawuzi, abandi bakavuga ko wigeze kuhagera ariko ntiwashyirwamo imbaraga.

Aho iki kibazo kigaragara cyane ni mu Mirenge ya Mbuye na Mwendo. Bamwe mu babyeyi baganiriye na Kigali today bavuga ko uyu mugoroba ugitangira wabonaga ihohoterwa ryo mu ngo ridohoka, ndetse ngo ukanakemurirwamo ibi ndi bibazo bakanaganira ku byabateza imbere.
Gusa kuri ubu ngo waradohotse bakavuga ko ariyo ntandaro y’ihohoterwa rihagaragara, bagasaba inzego z’ubuyobozi kugira icyo zikora kugira ngo umugoroba w’ababyeyi ushyirwemo imbaraga, bityo ukomeze kubaka ubumwe bw’abanyarwanda.

Benimana Bernadette, umujyanama w’ubuzima mu Murenge wa Mwendo na Mukamunana Viollete ushinzwe kugira inama abahuye n’ihohoterwa mu Murenge wa Mbuye bavuga ko uyu mugoroba w’ababyeyi wari ufite akamaro.
Benimana ati “ni ukuri byaratubabaje cyane kubona umugoroba w’ababyeyi utakiba kandi byaradufashaga guhangana n’ihohoterwa ribera mu ngo”.
“Ariko kubera ubuyobozi butabigize ibyabwo, ubona n’abaturage barabizibukiriye. Twifuza ko ubuyobozi bwakora ubukangurambaga buhagije,” Mukamunana.

Aba babyeyi bavuga ko babazwa cyane no kumva ahandi akagoroba k’ababyi karatanze umusaruro ugaragara mu gukemura amakimbirane yo mu ngo.
Umuyobozi w’Akarere ka Ruhango, Mbabazi François Xavier, yemera ko habayeho kudohoka kw’inzego z’ibanze, icyakora akazisaba kwita kuri uyu mugoroba w’ababyeyi kuko ufitiye akamaro abaturage.
Eric Muvara
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|