Ruhango: Ubuyobozi burahumuriza abaturage nyuma y’ubugizi bwa nabi bwakomerekeyemo barindwi
Ubuyobozi bw’Akarere ka Ruhango n’inzego z’umutekano barahumuriza abaturage, nyuma y’ubugizi bwa nabi bwakomerekeyemo barindwi muri bo.
Byabaye mu ijoro ryo ku wa 24 Ukuboza 2022, mu Murenge wa Kinihira mu isantere y’ubucuruzi ya Buhanda, aho abataramenyekana bakomerekeje abantu barindwi.
Umuvugizi wa Polisi y’Igihugu mu Ntara y’Amajyepfo, CIP Emmanuel Habiyaremye, yavuze ko ayo makuru bayamenye kandi iperereza ryatangiye ngo abakoze ubwo bugizi bwa nabi bafatwe.
CIP Habiyaremye avuga ko nyuma yo gukomeretsa abo baturage, babiri bajyanywe kuvurirwa mu bitaro bya Gitwe, abandi bajya ku kigo nderabuzi, icyakora kuri uyu wa 26 Ukuboza 2022, ubuyobozi bw’Akarere ka Ruhango bwatangazaga ko bose bavuwe bagataha ntawe ukiri mu bitaro.
CIP Habiyaremye avuga ko ibyabaye bifatwa nk’ubujura, n’ubwo nta rugo rwatewe ngo rusahurwe, akaba asaba abaturage gutuza kuko umutekano wabo urinzwe.
Agira ati: "Ibyabaye twabishyira mu rwego rw’ubujura kuko abantu batarafatwa bagendaga bahohotera abo bahuye bakabakomeretsa, baciye mu rihumye inzego z’umutekano ariko nta gikuba cyacitse, iperereza rirakomeje ngo bafatwe bakurikiranwe".
Inzego z’umutekano n’ubuyobozi bw’Akarere ka Ruhango basuye abaturage, babamara impungenge z’uko ababahemukiye bakomeza gushakishwa, kandi bakomeza kugira uruhare mu kwicungira umutekano.
Hari amakuru avuga ko abo bagizi ba nabi ari agatsiko k’amabandi yashatse kwambura umuturage wari utashye nijoro avuye mu isantere ya Buhanda, agatabaza, ayo mabandi akiruka, amarondo yayatangira bakarwana ari na ho bakomerekeye.
Ibitekerezo ( 2 )
Ohereza igitekerezo
|
Aka karere gakeneye gushyirwa ku murongo urebye mu nzego zose!Uhereye k’ubuyobozi bwako bukuru.
Muraho neza turabashimira kunkuru zanyu nziza mutugezaho ark ndibaza muri iyi nkuru ko mutatubwiye aba bagizi banabi bari bitwaje izihe ntwaro bakoresheje bakomeretsa abaturage .