Ruhango: Ubucukuzi bw’amabuye bwamurinze kwiyandarika

Mukamana Jeannette utuye mu kagari ka Nyabigugu mu murenge wa Mwendo akarere ka Ruhango, atunzwe n’akazi ko mu bucukuzi bw’amabuye mu birombe biri muri uyu murenge, akavuga ko aka kazi kamurinze ibishuko byinshi ajya abona abakobwa bakunze kugwamo.

Mukamana nta gihe kinini amaze muri aka kazi, ariko ngo mu gihe gito amaze agakora amaze kwigeza kuri byinshi agashimishwa n’uko abigeraho abikesha amaboko bitanyuze mu zindi nzira.

Kuri ubu ngo abasha kwirihirira ubwisungane mu kwivuza ndetse n’umuryango w’iwabo, yatangiye kuvugurura inyubako iwabo babamo, akavuga ko ateganya no kugera ku bindi byinshi dore ko buri munsi atahana amafaranga ibihumbi bitatu.

Uyu mukobwa avuga ko akazi kose nta muntu utagakora yaba umukobwa cyangwa umuhungu, ngo usanga benshi mu bakobwa batinya imirimo y’amaboko, ariko we asanga batakayitinye kuko byose bituruka mu myumvire y’abantu.

Akaba saba abakobwa bagenzi be, kwirinda ibishuko biri hanze akenshi binashora ubuzima bwabo mu kaga, ahubwo bagashimishwa no gutunga ubyavuye mu maboko yabo.

Mukamana Jeannette.
Mukamana Jeannette.

Mukamana avuga ko yaje gukora aka kazi ko mu bucukuzi bw’amabuye y’agaciro, nyuma yo kubona ko ababyeyi be batishoboye, kandi akabona ntaho yakura ibyo akeneye nk’umukobwa.

Akazi k’ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro Mukamana akora, abukorera muri sosiyete ya Bleu Change Mining icukura amabuye yo mu bwoko bwa gasegereti.

Umwuga w’ubucukuzi bw’amabuye mu birombe byo mu karere ka Ruhango, usanga wiganjemo abagabo gusa, ariko Mukamana amara impungenge abagore n’abakobwa gutinyuka nabo bakawuzamo kuko ari akazi nk’akandi.

Eric Muvara

Ibitekerezo   ( 2 )

yegoo maama komeza ube intwari ukomeze uharanire kwigira wowe ubwawe nibyo bihesha umuntu icyubahiro , benshi bakarebeye kuri wowe kuko umaze kugera kuri byinshi , hari byenshi usanga aka gatambwe karabananiye neza neza, komera imbere ni heza cyane mugihugu u Rwanda gitemba amata n’ubuki umutekano ari wose, turangajwe imbere n’ubuyobozi bwiza

kamanzi yanditse ku itariki ya: 3-11-2014  →  Musubize

iyo ukuye amaboko mu mifuka ukiteza imbere ntacyo utageraho , birinda gusabiriza kandi bigatera ishema iyo uri kurya ibyo wikuriye mu maboko yawe

mukamana yanditse ku itariki ya: 3-11-2014  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka