Ruhango: SUN ngo igiye gukemura ikibazo cy’imirire mibi

Umuryango Scaling Up Nutrition (SUN), ku uyu wa 25 Kanama 2015 watangaje ko witeguye guhangana n’imirire mibi mu Banyarwanda, wongerera ubushobozi indi miryango isanzwe muri iki gikorwa.

Uyu muryango uri mugikorwa cyo guhura n’indi miryango isanzwe ifite aho ihuriye no kurwanya imirire mibi, kugira ngo babashe kuyongerera ubushobozi, indyo mbi mu baturage icike.

Inama yahuje SUN n'abafite aho bahurira no kurwanya imirire mibi mu Karere ka Ruhango.
Inama yahuje SUN n’abafite aho bahurira no kurwanya imirire mibi mu Karere ka Ruhango.

Mu Karere ka Ruhango waragaragarijwe ko ikibazo gikomeje gutera imirire mibi ari ubujije n’imyumvire kuko hari abagitekereza ko kurya neza ari ibya bakire gusa, ntibite kugutegura indyo yuzuye.

Umujyanama w’Ubuzima mu Murenge wa Kinihira, Ngenzi Vincent, avuga ko mu ngo zikunze kugaragaramo imirire mibi, ahanini ko baba batabuze ibyo kurya, ahubwo ikibazo kikaba mu kumenya gutegura indyo yuzuye.

Avuga ko bagerageza kubigisha imitegurire y’indyo yuzuye, ariko abenshi bakumva ko bitabareba, bityo ugasanga bikuruye indwara ya bwaki ahanini yiganza mu bana.

Asaba umuryango SUN kuzibanda mu kubongerera imbaraga zo kwegera abaturage, ndetse bakanabashishikariza guhinga imbuto, kuko usanga abaturage batitabira kuzihinga kandi zogomba kuba mu ndyo kugira ngo ibe yuzuye.

Muhamyankaka Venuste , umukozi w’uyu muryango, avuga ko barimo kugenda bazenguruka mu turere twose bahura n’inzego zifite aho zihurira no kurwanya imirire mibi, kugira ngo zongererwe ubushobozi, iki kibazo cy’imirire mibi gicike.

Akavuga ko, mu byibanze bazakora harimo kongerera ubushobozi abafite aho bahurira no kurwanya imirire mibi, ndetse no kubakorera ubuvugizi mu baterankunga.

Umuyobozi w’Akarere ka Ruhango Wungirije ushinzwe Imibereho Myiza y’Abaturage, Mugeni Jolie Germaine, we avuga ko ubu mu karere kabo ikibazo cy’imirire mibi kigenda gicika, kubera imbaraga zagiye zishyirwamo. Icyakora akavuga ko ingamba zikomeje, kuko kugeza ubu mu karere hose hakaba hagaragara abana 65 bafite ikibazo cya Bwaki, batewe n’imirire mibi.

Umuryango scaling up nutrition, watangiye ibikorwa byawo mu Ukwakira 2014 ugamije kongerera ubushobozi imiryango isanzwe irwanya imirire mibi.

Eric Muvara

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 5 )

ubwo se bikorwa neza kuburyo ayo mahirwe azagera kuri bose, ayo makuru abagereho neza basobanukirwe dore ko byose baba banabifite ikibura ni ukumenya kubitegura, mubagereho bikwire nkaza bodaboda.

Isabane yanditse ku itariki ya: 27-08-2015  →  Musubize

Turye neza indyo yuzuye

Isabane yanditse ku itariki ya: 27-08-2015  →  Musubize

Indyo yuzuye ituma umwana akura neza kandi agasa neza, ubwo tugiye kwigishwa kurya hehe na abantu basobanutse aba bongars

Isabane yanditse ku itariki ya: 27-08-2015  →  Musubize

ni turwanye imirire turya indyo zirimo imboga

karinamaryo yanditse ku itariki ya: 27-08-2015  →  Musubize

irisoko ntamusaruro ritanga

kanayoge yanditse ku itariki ya: 26-08-2015  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka