Ruhango: Perezida wa Sena yifatanyije n’abaturage abashishikariza kwita ku mashyamba
Perezida wa Sena, Dr Ntawukuriryayo Jean Damascene, ari kumwe n’itsinda ry’abasenateri kuri uyu wa Gatandatu tariki 31/05/2014, yifatanyije n’abaturage b’umurenge wa Mwendo mu karere ka Ruhango mu gikorwa cy’umuganda rusange usanzwe uba buri wa gatandatu wa nyuma w’ukwezi.
Muri uyu muganda wabareye mu kagari ka Gafunzo mu murenge wa Mwendo, Perezida wa Sena yasabye abaturage kwita ku bidukikije batera amashyamba menshi kugirango barwanye imihindaguyrikire y’ibihe.
Uyu muganda witabiriwe n’abaturage basaga 1000, waranzwe no gusibura imirwanyasuri, gukorera amashyamba ndetse no gutunganya imihanda.

Nyuma y’uyu muganda Perezida wa Sena yakanguriye abaturage kwitabira gahunda za Leta zirimo ubwisungane mu kwivuza, kuringaniza urubyaro, kwita ku isuku n’izindi.
Guverineri w’intara y’Amajyepfo, Munyentwari Alphonse, wifatanyije n’abasenateri muri uyu muganda, yasabye abaturage kubungabunga ibidukikije kugirango babashe kugera ku buzima bwiza.
Abaturage bitabiriye uyu muganda, bavuze ko kuba abasenateri bitoreye bagaruka inyuma bakaza kwifatanya nabo mu bikorwa by’amajambere bibashimisha.

Uyu muganda wahuriranye n’icyumweru cyahariwe ibidukikije, aho gifite insanganyamatsiko igira iti “Rangurura ijwi duhangane n’ingaruka z’imihindagurikire y’ibihe amazi atararenga inkombe.”
Eric Muvara
Ibitekerezo ( 1 )
Ohereza igitekerezo
|
Turashimira Leta Yacu Uburyo Ikomeje Kwegera Abaturage Na Nyaruguru Azaze