Ruhango: Perezida Paul Kagame yafunguye uruganda rw’imyumbati ku mugaragaro (updated)
Perezida Paul Kagame, ejo tariki 16/04/2012, yifatanyije n’abaturage b’akarere ka Ruhango gufungura uruganda rw’imyumbati ndetse n’ibitaro bigezweho mu murenge wa Kinazi mu karere ka Ruhango.
Mu ijambo rye, Perezida Paul Kagame yibanze ku gusaba abahinzi b’imyumbati kongera imbaraga kugira ngo uruganda rutazabura umusaruro rutunganya.

Perezida yijeje abaturage ba Ruhango ko ubwiza bw’ifu izajya itangwa n’uru ruganda izatuma abatajyaga barya ubugari babukunda ndetse ko n’abanyamahanga bazajya bayikoresha bazajya basigara bibaza aho iyo fu ikorerwa.
Umukuru w’igihugu yongeye kwibutsa abari bitabiriye umuhango wo gutaha uru ruganda ko Abanyarwanda bifitemo ubushobozi bwo guhindura ubuzima bwabo. Yagize ati “ntibikwiye ko Abanyarwanda muhabwa ibyasigaye ku meza, ahubwo mufite ubushobozi bwo kwishakira ibyo mujyana ku meza”.

Uru ruganda ruzagirira akamaro abahinzi b’imyumbati bo mu tundi turere duturanye na Ruhango; nk’uko byemejwe n’umuyobozi w’intara y’Amajyepfo, Alphonse Munyantwari.
Umuyobozi w’akarere ka Ruhango, Mbabazi Francois Xavier, yavuze ko abahinzi b’imyumbati batazongera guhura n’imvune bajyaga bahura nazo, kandi umusaruro wabo uziyongera cyane kurusha uwo babonaga babanje gutakaza ingufu nyinshi.

Uru ruganda rw’imyumbati rwubatswe mu gihe cy’umwaka rwatwaye akayabo ka miliyoni 10 z’amadorari, ruzajya rutunganya toni 6 z’imyumbati mu gihe cy’isaha imwe.

Perezida Paul Kagame niwe wari waremereye abaturage ba Ruhango uruganda rw’imyumbati n’ibitaro bya Kinazi byatashywe uyu munsi, ubwo yabasuraga mu mwaka wa 2009. Abahinzi bishimiye ibi bikorwa remezo byombi bagejejweho.
Eric Muvara
Ibitekerezo ( 2 )
Ohereza igitekerezo
|
Ifoto mwashyizeho igaragaza amazu meza ni iy’Ibitaro byuzuye i Kinazi byasuwe na HE ntabwo ari ifoto y’uruganda.
imvugo niyo ngiro,Imana ikomeze ikujye imbere