Ruhango: Nyuma yo kurangaranwa n’abaganga ubuzima bwe bukomeje kumererwa nabi
Mukakarisa Immacule aravuga ko ubuzima bwe bukomeje kuba bubi bitewe n’abaganga bo mu bitaro bya Gitwe mu karere ka Ruhango bamurangaranye ari kunda akabyazwa atinze.
Uyu mubyeyi ukomoka mu karere ka Nyanza mu murenge wa Cyabakamyi, avuga ko yagiye kunda tariki 08/10/2012 aza kubyazwa igihe cyarenze tariki 09/10/2012 bituma umwana ahapfira binamuviramo kwangirika umura bituma arwara indwara yo kujojoba aho umwanda wose unyura mu gitsina cye atabyiteguye.
Nyuma yo kubona ko arwaye iyi ndwara ndetse n’umwana we akagwa mu bitaro, Mukakarisa yanze kuva mu bitaro asaba ko byamuvuza kuko aribyo byamuhemukiye.
Mu marira menshi uyu mubyeyi agira ati “narababwiye nti, dore munyiciye umwana nanjye muranyishe, none simva aha mubanze mumvuze, gusa icyambabaje cyane niukuntu banzaniye umwana ngo nimwonse kandi yarangije gupfa barangiza bakananca amafaranga 6000 ngo y’ibyo bamukoreye”.

Ikindi cyababaje uyu mubyeyi, ngo ni ukuntu byageze aho abakozi b’ibi bitaro bakajya bamwita umusazi bitewe n’akababaro yagaragazaga yatewe n’abaganga b’ibi bitaro.
Ibitaro byafashe icyemezo cyo kumujyana mu bitaro bya CHUK, kugirango avuzwe ariko we avuga ko atanyuzwe bitewe n’uburyo yabonye uko yafashwe muri icyi kibazo yahuye nacyo.
Yavanywe muri CHUK, ubuyobozi bw’ibitaro bya Gitwe bumutegeka gutaha akarwarira mu rugo akaba ari ho azajya afatira imiti.
Ubuyobozi bw’ibi bitaro buhakana ko butarangaranye uyu mubyeyi, kuko ngo bwamukoreye ibishoboka byose nk’abaganga.
Tuvugana n’umuyobozi w’ibi bitaro bya Gitwe mu buryo bugoranye yanze ko amajwi ye yafatwa, yavuze ko ahubwo uyu mubyeyi akwiriye gushimira Imana kuba nawe akiriho kuko ngo yaje atari kunda ahubwo ngo yari afite ikibazo cy’ihohoterwa ameze nabi, kwa muganga bamukorera ibishoboka.
Ati “ahubwo kuba twarakijije uyu mubyeyi umwana we agapfa ni igitangaza gikomeye akwiye no kudushimira. Kuko urabona yaje ameze nabi yakorewe menace turamufasha nk’abaganga, rwose si uburangazi”.
Uyu muganga ahamya ko uyu mubyeyi atarwaye indwara yo kujojoba, akaba ariyo mpamvu bamusezereye ariko ngo bamusabye ko igihe cyose uburyayi bwe buzakomerera azagaruka akitabwaho.
Mukakarisa we avuga ko kuva aho atahiye uburwayi bwe bwakomeje kumukomerera yahamagara uyu muyobozi w’ibitaro akamubwira ko agomba kuba yitonze.
Iyo ugeze aho uyu mubyeyi arwariye, wumva afite umwuka utari mwiza bigaragara koko iki kibazo agifite n’ubwo ibitaro bibihakana.
Mukakarisa avuga ko nakomeza kurembera aho ari, azafata utwe akajya kwibera muri ibi bitaro, kuko n’ubundi yibana bitewe n’uko ari umpfubyi.
Eric Muvara
Ibitekerezo ( 2 )
Ohereza igitekerezo
|
muri iki kinyejana se hari ibitaro bikora bityo?uziko arutwa n’uwabyariye mu rugo kweli? ubwo se bamuvuye iki?Birababaje niba ariko byagenze koko. ikibabaza ni uko amaperereza ku bintu nk’ibi akorwa atinze nrimwe na rimwe n’abayakora bakabogamira kuri ba nyir’amakosa. kujojoba utarabyigeze birababaje pe!!!!!!!
Imana ishimwe kuko uyu mubyeyi agihumpeka ariko kandi ko ikibazo yagize kirababaje kandi giteye agahinda, iriya rwara yo kujojoba yo niba koko ayifite hari abaganga basigaye baza murwanda bakayifura kuko hari benshi bayikize ahubwo abafite amakuru yaho baba bari bamubwira akihutira kwivuza
abakora mubitaro bya gitwe bo nizera neza ko ahari atari ubugome ubwo yenda ni accident mukazi, ariko rero niba ari uburangare bisubireho pe