Ruhango: Nta rwitwazo rwo kwica akazi dufite moto - Ba Rushingwangerero

Abanyamabanga Nshingwabikorwa b’Utugari tugize Akarere ka Ruhango (Rushingwangerero), batangiye gushyikirizwa moto bemerewe n’Inama Njyanama y’ako Karere umwaka ushize, mu rwego rwo kubafasha mu ngendo, nyuma y’uko byari byagaragaye ko hari aho batabasha kugera kubera kubura ubushobozi bwo kwitegera abamotari basanzwe.

Ba Gitifu b'utugari bahawe moto
Ba Gitifu b’utugari bahawe moto

Ubuyobozi bw’Akarere ka Ruhango buvuga ko bwakoranye n’abacuruzi ba moto ngo babonere abayobozi b’utugari izo gukoresha mu kazi, icyakora bibukijwe ko moto atari zo zikora akazi, ko gakorwa n’umuntu bityo ko bakwiye no kwivugurura mu mikorere isanzwe, moto zikaza zibunganira.

Abo bayobozi bavuga ko bagiye kurushaho kwesa imihigo kuko wasangaga hari serivisi badaha abaturage, kubera kubura uko babageraho byihuse, nk’igihe bakeneye ubutabazi, gucunga umutekano, kubera kubura ubushobozi bwo kwitegera.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akagari ka Nyakarekare, Gahamanyi Emmanuel, avuga ko umusaruro biteze kuri izo moto ari ukubafasha akazi k’iminsi yose amasaha yose, nta zindi ngorane z’urugendo kigaragaye.

Agira ati "Byajyaga bitugora nko gutabara umuturage mu masaha ay’ijoro, urumva kubyutsa umumotari nijoro ngo aze agutware, akabyuka akitegura akakugeraho atinze, umuturage ntahabwe ubutabazi yari akeneye ku gihe".

Habarurema yasabye kwitwararika ku kinyabiziga bakabanza kubona ibya ngombwa no kuziga bakazimenya
Habarurema yasabye kwitwararika ku kinyabiziga bakabanza kubona ibya ngombwa no kuziga bakazimenya

Mushimiyimana Marie Rose avuga ko Rushingwangerero yari afite ikibazo kinini cyo kubona ubushobozi bwo kugera mu Kagari hose yitegeye moto, ariko ko moto zigiye kubafasha gucunga amarondo n’imikorere yayo bakanoza umutekano.

Agira ati "Kwesa imihogo y’Akarere byari ikibazo kuko nko kuva mu Mudugudu njya mu wundi nishyuraga amafaranga 3.000Frw ku munsi, urumva ko nahendwaga n’amatike ubu birakemutse".

Umuyobozi w’Akarere ka Ruhango, Habarurema Valens, avuga ko n’ubwo bahawe moto bagomba kwibuka ko atari zo zizabakorera akazi, ahubwo ko ari izo kukabafashamo bityo ko banahindura uburyo bw’imikorere, kugira ngo barusheho kwesa imihigo bongera imbaraga mu mikorere.

Agira ati "Ni ukubongerera amaguru n’izo mbaraga, moto siyo ikora, ntihakora imodoka, nta ndege ikora, hakora kimwe umuntu adashobora guha undi, hakora umutimanama w’umuntu muwukube inshuro nyinshi, nimutware moto musange abaturage mubaherekeze mu rugendo rw’iterambere".

Moto bahawe zahawe na garanti y’imyaka ibiri ku buryo izajya igira ikibazo bazajya bafasha nyirayo, bahabwa n’Akarere ibihumbi 95Frw yo kuba bazitaho, naho abatarabona impushya zo gutwara ibinyabiziga bakaba bazafashwa kubona umwanya wo kwiga, no kuzikorera kugira ngo badateza ibibazo mu muhanda.

Habarurema asaba abayobozi b'Utugari kwagura umutimanama, moto zikaza zibunganira
Habarurema asaba abayobozi b’Utugari kwagura umutimanama, moto zikaza zibunganira

Umuyobozi w’Akarere ka Ruhango avuga ko mu bandi biteganyijwe ko bazahabwa moto mu rwego rwo kuborohereza akazi, harimo abahuzabikorwa ba DASSO ku nzego bahagarariye, hazanongerwa kandi amafaranga utugari dukoresha, hakaba hanateganywa kugira ubufasha buhabwa abayobozi b’inzego z’Imidugudu.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka