Ruhango: Nta mugore igiharikwa cyangwa ngo akubitwe kubera gahunda ya Girinshuti

Nyuma y’ihohoterwa abagore bo mu kagari ka Nyagisozi umurenge wa Ntongwe mu karere ka Ruhango bari bamaze igihe bakorerwa n’abagabo babo, kuri ubu barishimira ko umugoroba w’ababyeyi umaze guhindura byinshi kuko batagiharikwa cyangwa ngo bakubitwe.

Ibi babigezeho nyuma yo gushyiraho gahunda yiswe “Gira inshuti”, akaba ari igitekerezo cyavukiye mu mugoroba w’ababyeyi, aho imiryango ibanye neza yashingwaga ibanye nabi, kuri ubu hakaba hamaze guhinduka byinshi.

Abagore bahoze bahohoterwa n’abagabo babo mbere y’uko iyi gahunda itangira, ubu barishimira imibanire irangwa mu miryango yabo kuko benshi bamaze guhindura imyumvire, bakaza kubona ko ibyo barimo ntaho byabageza mu gihe indi miryango ishishikajwe no kwiteza imbere.

Mushimiyimana Josephine, ni umwe mu bagore bari barajujubijwe n’umugabo we. Agi ati “yagendaga nimugoroba, yagaruka akaza ambwira nabi ngo ni muve imbere ngo hari abandi bakobwa beza kandi bafite amafaranga, agakubita”.

Uyu mubyeyi, avuga yashatse kwahukana kenshi, ariko aza kugirwa inama n’abandi bagore kwihangana ahubwo akajya yegera bagenzi bakungurana ibitekerezo.

Ibi ngo yaje kubikora, ariko akomeza kunanizwa n’umugabo we. Gusa itsinda yarimo mu kagoroba k’ababyeyi ryaje gushyiramo imbaraga ribasha kubyumvisha umugabo we. Kuri ubu ngo bakaba babanye neza cyane.

Mushimiyimana kimwe na bagenzi be bari bahuje iki kibazo, avuga ko nubwo byagenda bite atahagarika kwitabira akagoroba k’ababyeyi, kuko gafite aho kamukuye, dore ko kanabashije kumworoza inka ubu akaba abayeho neza n’umuryango we.

Bamwe mu bagabo bagaragaye mu kugira uruhare rwo guhohotera abagore babo, bavuga ko ahanini byaterwaga n’ubujiji, bagashimira cyane gahunda ya Girinshuti, kuko yabahumuye mu maso ikabereka icyabateza imbere aho guhoza ku nkeke abagore babo.

Mukamurenzi Goreth ukuriye akagoroba k’ababyeyi muri Nyagisozi, avuga ko mu myaka ibiri ishize bashyizeho gahunda yiswe Girinshuti, arinayo yaje guhindura byinshi mu makimbirane yarangwaga mu ngo.

Ati “twabonaga bikabije cyane, dutekereza igisubizo cy’ikibazo twabonaga gikomeje gufata indi ntera, nibwo mu mugoroba w’ababyeyi twatekereje ko imiryango ibanye neza yakwegera ibanye nabi ikayigisha, hanyuma bakazanayizana hano, hari ikimaze guhinduka”.

Mukamurenzi akomeza avuga ko iyi gahunda yaje kugera ku ntego zayo, kuko imiryango yabanaga nabi ubu ariyo ifata iya mbere mu kugira abandi inama mu bikorwa by’iterambere.

Umurenge wa Ntongwe ni umwe mu mirenge icyenda igize akarere ka Ruhango, ukaba ukunze kuvugwamo amakimbirane, ahanini aterwa no kuba ari umurenge ukungahaye ku biribwa, dore ko hera cyane igihingwa cy’imyumbati, ibishyimbo, ubunyobwa n’ibindi.

Eric Muvara

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

iyi gahunda ni nziza yo guha rugari bitekerezo bicyahana aho gukoresha inkoni kuko ivuna igufa itavuna ingeso

gabanya yanditse ku itariki ya: 1-08-2014  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka