Ruhango: Nta butaka bwa Leta buzongera gutizwa

Inama Njyanama y’akarere ka Ruhango yafashe ikemezo ko ubutaka bwa Leta (ibisigara) butazongera gutizwa, ahubwo ko bugiye kujya bukodeshwa ababukeneye kuko byagaragaye ko butizwa abantu cyangwa amakoperative ntibwitabweho.

Uyu mwanzuro, ni umwe mu myanzuro yafatiwe mu nama ya njyanama y’aka karere yateranye tariki 30/12/2012.

Uyu mwanzuro usa nkaho ariwo wibanzweho muri iyi nama, wafashwe nyuma yo kubona ko hari abantu bagiye bahabwa ibisigara bya Leta ntibabyiteho ugasanga bipfuye ubusa kandi hari abandi bakagombye kuba babibyaza umusaruro.

Perezida wa Njyanama y'akarere ka Ruhango, Gakuba Didier, (hagati) yemeje ko ubutaka bwa Leta buzajya bukodeshwa.
Perezida wa Njyanama y’akarere ka Ruhango, Gakuba Didier, (hagati) yemeje ko ubutaka bwa Leta buzajya bukodeshwa.

Njyanama y’akarere muri iyi nama, yahisemo ko guhera ubu igiye kujya ikodesha ubutaka bwa Leta kugirango ibubyaze umusaruro.

Gakuba Didier ni perezida wa Njyanama y’akarere ka Ruhango, yavuze ko abantu basaba ubutaka bwa Leta, baba bagiye kubukoresha mu bintu bibafitiye inyungu.

Ati “ none se niba ubu butaka babukoresha mu bintu bibabyarira inyungu, kuki bo batabukodesha bagakoreramo imirimo yabo, ariko na Leta ikunguka?”

Uyu muyobozi ariko yamaze impungenge abifuza gukoresha ibisigara bya Leta, ko badakwiye kugira impungenge ku bw’izi ngamba zafashwe, kuko ibiciro bizajya byakwa ubukodesheje bidakanganye.

Njyanama yasabye Nyobozi, ko igomba kugenda ikanononsora iby’ibi biciro by’ubukode k’ubutaka bwa Leta, ubundi bagaha rugari abashaka kububyaza umusaruro.

Eric Muvara

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka