Ruhango: Ngo abaturage baba bagiye kuruhuka kubura amazi

Ishami rya Ruhango ry’ikigo cy’igihugu gishinzwe amashanyarazi, amazi, isuku n’isukura EWSA riremeza ko uku kwezi kwa 3 uyu mwaka wa 2013 kuzarangira benshi mu baturage ba Ruhango bamaze kugerwaho n’amazi meza.

Umuyobozi wa EWSA mu ishami rya Ruhango Mukwega Jonas avuga ko ikibazo cy’amazi mu karere ka Ruhango kizwi ahantu hose, akaba ariyo mpamvu ubu ubuyobozi b’ukuru bwa EWSA bwamaze gufata ingamba zo kwagura uruganda rwa Mpanda rusanzwe rugaburira amazi abaturage b’akarere ka Ruhango.

Hirya no hino usanga amavomo yarumye nta mazi ahaheruka.
Hirya no hino usanga amavomo yarumye nta mazi ahaheruka.

Uyu muyobozi avuga ko imirimo yo kwagura uru ruganda yatangiye, bakaba bafite ikizere cy’uko ukwezi kwa 3 kuzarangira imirimo yarwo yarangiye.
Uruganda rwa Mpanda rugaburira amazi abaturage b’akarere ka Nyanza, Ruhango ndetse na gereza ya Mpanda. Ubushobozi bwarwo bukaba bwari buke, ikaba ariyo mpamvu hafashwe ingamba zo kurwagura.

Mukwega Jonas umuyobozi wa EWSA mu karere ka Ruhango aremeza ko uku kwezi kuzarangira abaturage babonye amazi ahagije.
Mukwega Jonas umuyobozi wa EWSA mu karere ka Ruhango aremeza ko uku kwezi kuzarangira abaturage babonye amazi ahagije.

Mu bushakashatsi bwakozwe n’ishuri rikuru Gaturika rya Kabgayi ICK Institut Catholique de Kabgayi guhera mu mwaka wa 2000 kugeza muri 2010 ku bijyanye no kugabanya ubukene binyuze muri gahunda z’iterambere, bugashyirwa ahagaragara mu mwaka 2012, bwagaragaje ko abaturage ba karere ka Ruhango bagera kuri 93.5 % batabona amazi meza.

Kubura amazi bibangamiye ibyiciro byose by'Abanyaruhango.
Kubura amazi bibangamiye ibyiciro byose by’Abanyaruhango.

Mu gihe ibikorwa byo kubegereza amazi meza bitararangira, Mukwega Jonas arasaba abaturage kugira umuco wo kubika amazi igihe yabonetse, kuko ngo amazi bafite ubu agenda atangwa hakurikijwe uduce. Akavuga abaturage baba bakwiye kugira ibikoresho byinshi byabafasha kuzigama amazi.

Muvara Eric.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

EWASA rwose nta kigenda muri planification? Ni gute wavuga ngo uzaha amazi umugi uyu n’uyu nta nikigega na kimwe gishobora guhunika amazi azakoreshwa mu gihe habaye panne. Agatiyo kamwe karameneka imigi itatu yose ikabura amazi. Ikindi kandi areke kubeshya abanyaruhango, babahaye amatiyo na installation ariko nta mazi babahaye. none se amazi adashobora kurenza iminsi 15 mu kwezi ayo ni amazi, ngo Ruhango iyabona bitewe n’uko i Nyanza bayakoresheje. Ubwo se iyo plan niyo mu kihe kinyejana? Kubeshya abanu gusa....

Petra yanditse ku itariki ya: 12-03-2013  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka