Ruhango: ‘Ndi Umunyarwanda’ yitezweho kunga ubumwe bw’abakozi b’Akarere

Abakozi b’Akarere ka Ruhango baratangaza ko kuganira kuri ‘Ndi Umunyarwanda’ bizagira uruhare mu kongera kububakamo ubumwe mu kazi kabo ka buri munsi.

Abakozi b'Akarere ka Ruhango mu biganiro kuri 'Ndi Umunyarwanda'
Abakozi b’Akarere ka Ruhango mu biganiro kuri ’Ndi Umunyarwanda’

Abakozi n’ubuyobozi bw’Akarere bagaragaza ko muri rusange nta kibazo cy’ubwiyunge bafite ariko ku kijyanye n’ubumwe hakigaragaramo utubazo rimwe na rimwe dushobora kugira ingaruka mbi ku mukozi uwo ari we wese.

Akarere ka Ruhango kakunze kujya kumvikanamo ibibazo mu bakozi batavuga rumwe haba mu bakozi bo hasi na Komite Nyobozi y’Akarere, hari na bamwe mu bakozi bagiye birukanwa cyangwa bagasezera ku mirimo kubera imyitwarire itanoze, hakabaho kutavuga rumwe ku kuva mu kazi kwabo.

Mu rwego rwo gukemura mu buryo burambye ibibazo nk’ibyo byakurura umwuka mubi mu bakozi, ubuyobozi bw’ako Karere bwateguye ikiganiro kuri Ndi Umunyarwanda mu midugudu yose no ku bakozi b’akarere ku buryo bwo gukorera hamwe no kwiyumvanamo.

Ikiganiro kuri ‘Ndi Umunyarwanda’ kandi kigamije gufasha abakozi gukira ibikomere, kubohoka ndetse no kwisanzura umuntu akavuga icyo yumva kimuremereye hagamijwe gukemura ibibazo bishobora kuvuka mu kazi bigafata indi ntera bigakemurwa mu buryo bw’ibiganiro.

Bamwe mu bakozi bavuga ko ikiganiro cyabafashije kuko babonye umwanya wo kuganira ku buryo bwiza bwabafasha gukemura ibibazo hagati yabo, bakarushaho kunga ubumwe no gutahiriza umugozi umwe.

Umwe muri bo avuga ko hari igihe mu kazi abakozi baba bafite ibikomere byabo bwite cyangwa bakura mu kazi bitewe na gahunda ziba zitandukanye basabwa gukemura uko babitegetswe, cyangwa hakurikijwe amabwiriza, ibyo bikaba byagira ingaruka ku musaruro umukozi asabwa gutanga bikaba byanamuviramo kunanirwa cyangwa guteshuka ku nshingano.

Avuga ko umwanya wo kuganira kuri ‘Ndi Umunyarwanda’ nk’isano ihuza Abanyarwanda ari uwo gusobanukirwa n’uko abantu bose mu kazi bafite amahirwe angana, uburenganzira bungana, no kumenya uruhare rwa buri wese afite ngo mugenzi we amererwe neza mu kazi.

Agira ati “Hano mu kazi mu bijyanye n’ubumwe hari ahari icyuho kandi yenda umuntu ugasanga atazi ko yabangamiye mugenzi we, hari n’ibindi usanga nko mu nama ikintu umuntu abajijwe sicyo asubije, ibyo mbibonamo ibikomere ku buryo usanga hari igihe hafatwa umwanzuro ugasanga umuntu ari kwikomeraho yirwanirira kuri wo, ugasanga hari ingamba ziboshye umuntu zitanatuma yisanzura hakabaho n’ibidindira kubera izo ngamba”.

Yongeraho ati “Usanga amakimbirane menshi aterwa no kuba abantu bataraganiriye ngo bajye inama, inshuti nyinshi zitana kubera ko abantu batahuye ngo baganire bajye inama, ariko nk’ubu duhuye tukaganira bituma umuntu asobanukirwa mugenzi we, bikagira icyo bimara kuko Ndi Umunyarwanda bivuze no kubohoka”.

Umukozi w’Akarere ka Ruhango ushinzwe guhuza ibikorwa by’itorero, Mukaburanga Floride, avuga ko kuganira kuri Ndi Umunyarwanda mu kazi, bifite agaciro kuko abakozi b’akarere na bo bafite uruhare mu kwimakaza iyo gahunda.

Agira ati “Twongeye kugaruka natwe ku bumwe bwacu, aho dukorera tubona ko ubumwe bwacu dukwiye kubwubaka, tubona ko Ndi Umunyarwanda ari isoko y’amahoro, ari isoko y’Ubumwe ari na yo mpamvu twafashe umwanzuro wo gukomeza kubaka umuco w’amahoro, gukorera hamwe, kubaka ubumwe”.

Yongeraho ati “Twafashe umwanzuro kandi wo kugira umwanya uhagije wo kuganira, kumenyana hakabaho igihe cyo kumva abantu bamwe ku bandi, kumva ibikomere byabo tuganire n’abafite ibikomere bigende bikira buhoro buhoro, kuko iyo abantu baganiriye bamenyanye habaho no komorana ibikomere”.

Umuyobozi w’Akarere ka Ruhango, Habarurema Valens, avuga ko abakozi basobanukiwe na Ndi Umunyarwanda bisanzura kandi hagiye kujya hashyirwaho uburyo bwo kuganira kuri gahunda nziza za Ndi Umunyarwanda, hagamijwe gutekerereza abaturage no gutekereza ku nshingano z’abakozi mu kazi kabo ka buri munsi.

Agira ati “Abantu iyo bari hamwe nk’Abanyarwanda bakora nk’umuntu umwe, iyo abantu bari mu njishi ntawe ugomba kurekura kuko iyo umwe arekuye bose bagira ikibazo, ubwiyunge bumeze neza nta mukozi ufitanye n’undi ikibazo”.

Yongeraho ati “Ariko ku bumwe hari igihe umukozi umwe ashobora kugira ikibazo cyatuma ataboneka ku kazi ntabone uko afatanya na mugenzi we, gukorera hamwe ni byo twaganiraga, uko abakozi barushaho kunga ubumwe kuko ubwiyunge bwo nta kibazo dufite”.

Ikiganiro cya Ndi Umunyarwanda cyahuje abakozi bose b’Akarere cyanabereye mu midugudu yose y’ako karere kugira ngo Abanyaruhango barusheho kumva kimwe ibyiza by’iyo gahunda, kandi umusaruro uvamo ugirire abakozi, abayobozi n’abaturage akamaro.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Ariko se koko "ndi umunyarwanda" ishobora kunga abanyarwanda?
Leta uko zigenda zisimburana,zose zivuga ko hariho ubumwe n’amajyambere.Muribuka Leta yavuheyo ukuntu yavugaga ko byarangiye abantu bunze ubumwe.Le 01/10/1994,intambara yararose abanyarwanda barumirwa.Nyamara baririmbaga Ubumwe n’Amahoro.Mu Burundi,bamaze gutera igiti cy’ubumwe n’Ubwiyunge,bahita bicana Ndadaye amaze kwicwa.Intambara irarota.Hali byinshi bidutanya.Igihe cyose bitazavaho,nta bumwe bushoboka.Never.

mahame yanditse ku itariki ya: 8-06-2021  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka