Ruhango/Muhanga: Inkomezabigwi zahize kubaka isoko n’inzu z’abatishoboye
Intore zo ku rugerero rw’Inkomezabigwi icyiciro cya 12 mu Turere twa Ruhango na Muhanga, zahize kubaka ibikorwa remezo bitandukanye, birimo isoko ku baturage bo mu Murenge wa Ntongwe mu Kagari ka Kayenzi, mu rwego rwo gukemura ibibazo byugarije imibereho y’abaturage.

Mu Karere ka Muhanga bo bahigiye kubaka inzu z’abatishoboye, aho urubyiruko rurangije amashuri yisumbuye, rwatangiye gusiza ibibanza, gutunda amabuye no kubumba amatafari, mu Midugudu rutuyemo, kugira ngo izo nzu zizabe zuzuye mu byumweru bitandatu bazamara.
Imirimo y’amaboko urwo rubyiruko ruzakora izahabwa agaciro ibikorwa biyemeje bimaze kuzura, kuko hazaba hariho n’uruhare rwa Leta rurimo nko gutanga isakaro, inzugi n’ubundi buryo bukenewe ngo inzu zibe zifite isuku.
Uwimana Liliane wo mu Karere ka Ruhango, avuga ko nyuma yo kwiyemeza igikorwa cyo kubaka isoko, asanga bizagirira abaturage akamaro kuko bari basanzwe baremera isoko ahantu hadatunganye.
Agira ati "Turumva ari igikorwa kiduteye ishema kubakira abaturage bacu, ni ababyeyi bacu ni abaturanyi bacu. Kubafasha mu kwiteza imbere natwe tuba twifasha, niko kamaro Igihugu kidutegerejeho kuzamura abanyantege nkeya. Ndasaba Intore bagenzi banjye kuzitabira tukesa imihigo".

Umuyobozi w’Akarere ka Ruhango Habarurema Valens, avuga ko ubusanzwe abaturage bari basabye kubakirwa iryo soko, none rigiye kubakwa n’imbaraga z’abana babo bityo ntihagire uwongera gucuririza mu ivumbi, kandi ko Akarere kazababa hafi ibikenewe byose bigatangwa.
Agira ati "Hano harimo urubyiruko rwize kubaka, hari n’abandi mufite izo mbaraga, tuzafatanya n’indi mitwe y’intore itandukanye, kugira ngo mubashe kubona ibikenewe tutazahusha uyu muhigo".
Mu Karere ka Muhanga naho Intore zo ku rugerero rw’Inkomezabigwi zahigiye kubaka inzu z’abatishoboye, kubaka uturima tw’igikoni no gukora ubukanguramabaga ku buzima bw’imyororokere mu rubyiruko, kugira ngo rubashe kwesa imihigo rufite ubuzima bwiza.
Iradukunda Primier wo mu Murenge wa Shyogwe, avuga ko ku rugerero rudaciye ingando, biyemeje gutanga umusanzu wabo, kuko aribwo bazagaragaza koko ko bakunda Igihugu bitanga mu mirimo y’amaboko.

Umuyobozi w’Akarere ka Muhanga, Kayitare Jacqueline, avuga ko urubyiruko rwamaze guhabwa amahugurwa ku ndangagaciro na kirazira, bikazabafasha kwesa imihigo bahize mu minsi bazamara ku rugerero, kandi ko biteze umusaruro mwiza.
Ubwo yatangizaga urugerero rudaciye Ingando ku rwego rw’Igihugu, mu Karere ka Kamonyi, Minisitiri w’Ubumwe bw’Abanyarwanda n’inshingano mboneragihugu, Dr. Bizimana Jean Damascène, yagaragaje ko kuva urugerero rwatangira, ibikorwa by’Inkomezabigwi byatanze umusaruro mwiza, kandi bagaragaje uruhare rwo gukorera ubushake mu iterambere ry’Igihugu.
Perezida wa Repubulika Paul Kagame, asaba ababyeyi kureka abana babo bakitabira ibikorwa by’urugerero, kuko bahakura byinshi mu bizabafasha kubaho mu gihe kizaza.
Agira ati “Umwana wawe aho yagiye ku rugerero bagiye kumugaburira ibirenze ibyo kurya bijya mu nda, ibyokurya bijya mu mutwe, ibyo kurya by’ifumbire y’ubwenge, ifumbire yo gutekereza, Urugerero ni ifumbire y’ubwenge, utarugiyeho aragwingira….”.

Yongeyeho ati "Urubyiruko rutarezwe, rutahawe iyo fumbire nta musaruro uvamo, uramubona, ukabona umuntu arahita, aragenda hanze, ukabona ni umuntu wuzuye, ariko imbere muri we atuzuye, hari ibintu bibuze! Urugerero ni uburere dukwiye guha abana bacu b’Abanyarwanda, kandi ni itegeko ku barangije amashuri yisumbuye bose.
Urugerero rw’Inkomezabigwi icyiciro cya 12, ruzajya rukorwa buri munsi kuva ku wa mbere kugera ku wa kane, aho urubyiruko ruzajya ruhurira hafi y’aho rutuye, rukitabira ibikorwa byemeranyijweho, birimo no kubaka ibikorwa remezo.


Ohereza igitekerezo
|
Nukuri urubyiruko rw’u Rwanda rushoboye kandi Inkomezabigwi ikiciro 12 Bazakora ibikorwa byinshi kandi bifitiye igihugu akamaro.