Ruhango: Minisitiri Wissing yashimye uko urubyiruko rwishakamo ibisubizo

Minisitiri wa Rhénanie-Palatinat ushinzwe ubucuruzi, ubwikorezi n’ubuhinzi, Dr Volker Wissing, yatangaje ko yishimiye uko urubyiruko rwo mu Karere ka Ruhango rubyaza amahirwe ibikorwa Komini Landau yo muri iyo Ntara ifatanyamo n’Akarere ka Ruhango.

Ibyo bikorwa bishingiye ku buhinzi n’ubworozi, ubukorikori uburezi by’umwihariko gutera inkunga ibigo byigisha imyuga.

Hari kandi ibikorwa byo kubaka ibyumba by’amashuri n’uburyamo by’abanyeshuri.

Minisitiri Wissing avuga ko mu myaka isaga 25 Intara ya Rhénanie-Palatinat imaze ifitanye umubano n’Akarere ka Ruhango, ibyakozwe byose ari ibyo gushimwa by’umwihariko ku rubyiruko rubibyaza amahirwe.

Agira ati "Urubyiruko rurimo kwiga imyuga kandi rurimo kurushaho kugira ubumenyi bwarufasha guhangana n’ikibazo cy’ubushomeri burwugarije.Urubyiruko rudafite akazi rwigira mu biyobyabwenge, bigateza umutekano muke."

Minisitiri Wissing avuga ko Akarere ka Ruhango kagiye gukomezanya umubano na Komini Landau kandi ukazarushaho guteza imbere impande zombi.

Umuyobozi w’Akarere ka Ruhango wungirije ushinzwe iterambere ry’ubukungu, Rusilibana Jean Marie, yavuze ko baganiriye ibirebana n’umubano wihariye hagati y’Akarere ka Ruhango na Komini ya Landau yo muri Rhénanie-Palatinat.

Rusilibana yasobanuye ko uru ruzinduko rwari rugamije gusura ibikorwa byakozwe mu rwego rw’umubano wihariye hagati ya Landau na Ruhango.

Ati "Yashimye ibyo dufatanyamo na Landau kandi nka Minisitiri w’ubucuruzi yatubwiye ko hari ubuvugizi azadukorera iwabo burimo nko gukomeza kongera ibyumba by’amashuri".

Ibyo bizakomeza gufasha urubyiruko rwacu kubona ibikoresho bihagije mu kwihangira imirimo rwikure mu bukene".

Muri uru ruzinduko hasuwe n’ikigo cy’imyuga cya VTC Ntongwe.

Minisitiri Wissing n’intumwa yari ayoboye basuye banunamira inzirakarengane z’Abatutsi bishwe muri Jenoside bashyinguye mu rwibutso rwa Ruhango, banashyira indabo ku rwibutso.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka