Ruhango: Minisitiri Musoni azifatanya n’abaturage gushyigikira ikigega Agaciro Development Fund
Biteganyijwe ko Minisitiri w’imibereho myiza y’abaturage n’ubutegetsi bw’igihugu, Musoni James, azatangiza ku mugaragaro ikigega “Agaciro Development Fund” mu karere ka Ruhango tariki 30/08/2012.
Abaturage n’ubuyobozi bw’akarere ka Ruhango, bavuga banyuzwe n’ishyirwaho ry’icyi kigega, bakaba biyemeje kugishyigikira bivuye inyuma nabo bagaharanira kwihesha agaciro nk’Abanyarwanda.
Ikigega Agaciro Development Fund cyatangijwe ku rwego rw’igihugu na Nyakubahwa Perezida wa Repubulika Paul Kagame tariki 23/08/2012.
Iki kigega cyavuye mu bitekerezo by’abaturage aho basabye ko hajyaho ikigega umuntu azajya agishyiramo umusanzu bitewe n’uko yifite.
Ashishikariza abanyamabanga nshingwabikorwa b’imirenge n’utugari tariki 28/08/2012 kuzitabira umunsi wo gutangiza icyi kigega, Mbabazi Francois Xavier umuyobozi w’akarere, yabibukije ko iki kigega kitaje kuziba inkunga z’abanyamahanga nk’uko benshi babivuga.
Ahubwo ngo iki kigega cyari gisanzwe cyaratekerejweho, kuko igitekerezo cyacyo cyavuye mu mushyikirano w’umwaka wa 2011.
Aha kandi minisitiri Musoni James azaboneraho umwanya wo kuganira n’ubuyobozi bw’akarere ka Ruhango ku kibazo cy’umutekano ndetse no ku mihigo y’umwaka wa 2012-2013 yasinyiwe imbere ya Nyakubahwa wa Repubulika Paul Kagame tariki 23/08/2012.
Eric Muvara
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|