Ruhango: Minisitiri Mukabaramba yiyemeje kwikurikiranira Komite Nyobozi nshya
Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’ubutegetsi bw’igihugu ushinzwe imibereho myiza y’abaturage Dr. Alvera Mukabaramba yiyemeje kwikurikiranira imikorere ya Komite nyobozi nshya y’Akarere ka Ruhango.

Dr, Mukabaramba yabivugiye mu muhango wa guhererekanya ububasha hagati ya Komite nyobozi nshya y’Akarere ka Ruhango n’uwari Umuyobozi w’agateganyo ku wa tariki 25 Gicurasi 2018.
Dr. Mukabaramba yavuze ko bakwiye gukorera hamwe kandi bakagaragaza ibibazo bafite,kugira ngo bafashwe kubikemura amazi atararenga inkombe.
Yagize ati “Nzabikurikiranira kuko iyo umuntu agitangira akazi aba ahuzagurika, iterambere ryaraje ushobora no kuboherereza ubutumwa bugufi ubabaza uko biri kugenda, cyangwa wanyura nka hano ugiye ahandi ukanyura aha ukareba uko Komite nyobozi iri gukora akazi kayo.”
Umuyobozi mushya w’Akarere ka Ruhango mu migabo n’imigambi ye ngo gukorera hamwe n’ikipe bajyanye mu buyobozi bushya,ni kimwe mu byo ashyize imbere kugira ngo hatazabaho ikosa ryo kongera kwegura muri ako Karere.
Ati “Nzakorana na bagenzi banjye nk’ikipe kandi ngiye kumva ibibazo byari biri aha ngerageze kubimenya kugira ngo hatazabaho kongera kwegura nk’ibyabaye.”
Ashingiye ku bunararibonye akuye mu kazi yari asanzwe akora k’umutekano n’iperereza, Habarurema avuga ko gukorera ku gihe bizatuma abasha guhangana n’ingaruka zo gutanga serivisi zitanoze ku bayobozi batubahiriza igihe cyangwa bakorana ubunebwe.
Ohereza igitekerezo
|
impanvu nuko baba batarateguwe,umuntu ukamuvana
mumuhanda ngo umugororeye kuba meya.hazashirweho
amashuli y;ubutegetsi
Mwakoze ubushakashatsi bwimbitse ku gituma abayobizi begura/beguzwa. Ubushobozi n’Ubumenyi byo barabifite. Bananizwa niki??