Ruhango: Kwibumbira hamwe byafashije urubyiruko kudaheranwa n’agahinda
Umuryango nyarwanda wita ku rubyiruko rwarokotse jenoside yakorewe abatutsi mu mwaka 1994 “Rwanda Youth Healing Center” ukorera mu karere ka Ruhango, uravuga ko wishimira uruhare umaze kugeraho mu gusana imitima y’urubyiruko rwari rwaraheranywe n’agahinda.
Rwanda Youth Healing Center ni umuryango watangiye mu mwaka 2004 ku gitekerezo cya Ernest Rugwizangoga ubwo yari avuye kwiga i Boston muri Leta zunze ubujmwe za Amerika, agasanga urubyiruko rwo muri aka karere rwaraheranywe n’agahinda.
Nyuma yaje gusubira i Boston arukorera ubuvugizi mu nshuti ze maze rwibumbira hamwe rutangira kujya rugenerwa amahugurwa atandukanye kugira ngo rwe kwigunga.

Nk’uko bitangazwa na Nyirasafari Solange, umuyobozi w’uyu muryango, avuga ko nyuma yo kwibumbira hamwe bagahuza ibitekerezo abona hari byinshi byahindutse birimo gukira ibikomere basigiwe na jenoside ndetse ubu bakaba bashishikajwe n’iterambere, dore ko ubu bafite amakoperative bamaze kwibumbiramo.
Nyirasafari avuga ko nyuma ya jenoside urubyiruko rwari rwaheze mu bwigunge kubera ibikomere bya jenoside, ariko ubu urugamba rwo guhangana n’ibi bikomere barurangije bakaba barajwe ishinga no guharanira icyabateza imbere.
Bamwe muri uru rubyiruko nabo bemeza neza ko iyo bataza kwibumbira hamwe ngo baba batarabashije kugera ku rwego bagezeho, bagasaba urundi rubyiruko kutigunga ahubwo bakajya begerana bagahumurizanya.

Nkubana Ernest, umwe mu batangiranye na Rwanda youth healing center, avuga ko yaje muri uyu muryango atajyaga avuga, atabasha gusabana n’abandi kubera ibikomere bya jenoside yamusigiye ari umwana.
Ariko ubu ngo yamaze kwiyakira kuko ashobora kujya mu bandi akavuga, agatanga ibiganiro mu mbwirwaruhame, agaseka.
Nkubana asanga nta muntu burya ukwiye kwifata ngo yihererane ikibazo ahubwo aba akwiye kwegera abandi bityo bikamufasha kubohoka.

Todd Stewart Fry w’i Boston, umwe mu nshuti z’uru rubyiruko ujya unabafasha mu bikorwa bitandukanye, wari umaze icyumweru mu Rwanda n’itsinda yari yazanye, yasabye uru rubyiruko gukomeza kwigirira icyizere ruharanira guteza imbere indoto rwihaye.
Todd avuga ko kuba we n’abagenzi be bari mu bikorwa byo gufasha uru rubyiruko, ari uburyo bwiza bwo kugira ngo bubake abatishoboye, kubaka imiryango nk’iyi ndetse batanibagiwe igihugu.
Rwanda youth healing Center imaze gufasha urubyiruko rusaga 150 kwiyubakamo icyizere cy’ejo haza.
Eric Muvara
Ibitekerezo ( 1 )
Ohereza igitekerezo
|
jenoside yakorewe abatutsi yasize mu banyarwanda ikibazo gikomeye cy’imfubyi zagombaga gupfa gahoro ariiko imiryango nk’iyi irafasha maze abana barokotse ubuzima bugakomeza