Ruhango: Kwibohora ubujiji byatumye biyubakira ibiro by’akagari byatwaye miliyoni 27Frw

Abaturage bo mu Kagari ka Mpanda mu Murenge wa Byimana mu Karere ka Ruhango barishimira kuzuza inyubako y’ibiro by’akagari, yatwaye miliyoni 27Frw, aho uruhare rwabo rungana na miliyoni 20Frw.

Abaturage biyujurije ibiro by'akagari kabo
Abaturage biyujurije ibiro by’akagari kabo

Abaturage bavuga ko kwibohora ubujiji ari kimwe mu byatumye bumva ko gutanga umusanzu wabo mu kwiyubakira ibiro by’akagari, ari ukubaka Igihugu kuko gutegereza ko Leta izabubakira byari gutuma bakomeza kujya gushakira kure serivisi.

Umuyobozi w’inama njyanama y’Akagari ka Mpanda, Manishimwe Clothilde, avuga ko akarere kabahaye umukozi wo gukurikirana uko inyubako izamurwa, n’ibindi bikoresho naho ibindi byose bitangwa n’abaturage kubera umurava n’umutima w’ubutwari wo gukunda Igihugu.

Agira ati “Twibohoye imyumvire y’uko byose bikorwa na Leta, turishimira ko twibohoye ibitekerezo bibi ko Leta izajya ikora byose, ahubwo ko natwe dufite uruhare mu byo dukeneye”.

Imbere mu biro by'akagari
Imbere mu biro by’akagari

Avuga ko n’ubwo bimeze gutyo ariko Akagari ka Mpanda n’ivuriro ry’ibanze rihegereye nta mazi meza bifite, bikaba byabangamira imitangire ya serivi kwa muganga, bakanasaba ko abana babo bakubakirwa ishuri ry’incuke, kuko bakijya kwiga kure kandi bagifite intege nke.

Manishimwe kandi avuga ko Akagari ka Mpanda gakungahaye ku ibumba ryiza ryavamo ibikoresho bitandukanye, igihe ubuyobozi bwarushaho gushaka uko buhubaka inzu yo kubumbiramo, bikaba byarushaho gutanga akazi ku baturiye ahari iryo bumba.

Umuyobozi wungirije w’Akarere ka Ruhango ushinzwe iterambere ry’ubukungu, Rusiribana Jean Marie Vianney, avuga ko kugira ngo ibyo byose bigerweho, byatewe no kwemera guhindura imyumvire koko abantu bakibohora bakunda umurimo, abantu banga kuguma mu buzima bubi.

Manishimwe avuga ko kwibohora ubujiji ari kimwe mu byatumye biyubakira ibiro by'akagari
Manishimwe avuga ko kwibohora ubujiji ari kimwe mu byatumye biyubakira ibiro by’akagari

Rusiribana asaba ko abaturage bagira ubukungu butera imbere, abana bakajya mu ishuri kandi bakagira imibereho myiza, kwirinda ibiyobyabwenge no kurwanya amakimbirane mu miryango.

Ku kijyanye no kuba abaturage ba Mpanda bifuza amazi meza, Rusiribana avuga ko umwaka wa 2024 ako gace kazaba gafite amazi meza, naho ku bijyanye n’ishuri ry’inshuke, naryo rigiye gutekerezwaho kuko icyifuzo cy’umuturage ari inshingano z’ubuyobozi.

Agira ati “Niba twarabashije kwiyubakira ibiro by’akagari ntabwo twananirwa kubaka irerero, ariko icyifuzo cy’umuturage nizo nshingano z’umuyobozi, ibyo twabishyize ku mutima kandi tugomba kubikora dufatanyije”.

Rusiribana avuga ko niba hamaze kuzura ibiro by'akagari ishuri ry'inshuke naryo ritananirana
Rusiribana avuga ko niba hamaze kuzura ibiro by’akagari ishuri ry’inshuke naryo ritananirana

Bamwe mu bafashije kubaka ako kagari kandi ni ikigo cyigisha imyuga n’ubumenyi ngiro cya Mpanda TVET School, ubuyobozi bukaba bwagisabye ko cyanagira uruhare mu kwigisha imyuga abaturage bagituriye bakarushahokwiteza imbere.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Abaturage bo mu Kagari ka Mpanda ,Imana ibahe umugisha .Ubuyobozi bwiza bwa Ruhango namwe mwarakoze cyane ,Ubuyobozi bwa Mpanda TVET School mwarakoze.Presidente w’inama njyanama y’Akagari ka Mpanda Imana ikongerere imbaraga kandi Imana iguhe umugisha .Dukomeze dutere imbere Kuko dufite Ubuyobozi bwiza bw’Igihugu.

MUTUYIMANA Lydia yanditse ku itariki ya: 6-07-2022  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka