Ruhango: Kwegereza itangazamakuru abaturage bituma bahindura imibereho
Abaturage batuye mu karere ka Ruhango barishimkira ko itangazamakuru ririho kugenda ribegera bigatuma bamenya gahunda Leta ibafiteho.
Ibi abaturage babitangaje tariki 23/06/2013 mu gikorwa cyateguwe na radiyo y’abihaye Imana Amazing Grace cyo kwegera abaturage mu duce dutandukanye aho iki gikorwa hifashishijwe ibitaramo byitabirwa n’abaturage.
Ubwo iki gikorwa cyaberaga mu karere ka Ruhango tariki 23/06/2013, bamwe mu baturage bavuze ko mbere itangazamakuru ritarabegera batajyaga bamenya gahunda za Leta ndetse ntibanamenye ibibakorerwa.
Irandora Emmanuel atuye mu murenge wa Mbuye mu karere ka Ruhango, nyuma yo gukurikirana igitaramo cya Amazing Grace, yavuze ko ubu hari ibiganiro byinshi agenda yumva kuri radiyo bikamufasha guhindura ubuzima bwe.
Yagize ati “rwose ubu nshobora kubura ibyo kurya, ariko radiyo yanjye ntishobora kuburamo amabuye kuko maze kunguka ubumenyi bwinshi mbikesheje ibyo numva ku maradiyo”.
Undi witwa Kagabo Alex we avuga ko kuba baregerewe n’itangazamakuru ngo bituma hari ibikorwa byinshi bamenya Leta ibateganyiriza mu gihe mbere ntacyo babaga babiziho.
Iyi gahunda yatangijwe na Amazing Grace yo kwegera abaturage, igamije kugirango abaturage bose bashobore gukurikirana ibiganiro bitandukanye.
Ubu ikaba imaze guhabwa undi mu rongo wa kabiri kugirango ishobore kugera ku banyagihugu bose ndetse n’ibihugu bihana imbibe n’u Rwanda.
Ubuyobozi bwa Amazing Grace buvuga ko bufite gahunda yo kuzenguruka igihugu cyose mu rwego rwo kwegereza abaturage itangazamakuru.
Eric Muvara
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|