Ruhango: Kwambura kashe abakuru b’imidugudu byatumye serivise zitangwa vuba
Kuva hafatwa icyemezo cyo kwambura kashe abakuru b’imidugudu, abaturage bo mu karere ka Ruhango baravuga ko ubu service bahabwa zihuta cyane ugereranyije n’izo bahabwaga mbere abakuru b’imidugudu bakizitunze.
Mukamusoni Solina utuye mu mudugudu wa Rwankuba akagari ka Bunyogombe, agira ati “rwose mbere bagitunze kashe wajyaga kumureba hari nk’icyemezo ushaka ko agutereraho kashe, akabanza kwikoza hirya hino cyangwa ngo genda uzagaruke, ubwo yabaga agirango wibwirize ugire icyo umuha. Ariko aho bazambiriwe uragenda akagusonanurira cyangwa haba hari n’ikibazo cyabaye akihutira kugikemura.”
Uwizeyimana Clarisse nawe atuye mu murenge wa Ruhango, akarere ka Ruhango, nawe agahamya ko kugeza ubu nta muntu ugitinda mu buyobozi ashaka ubufasha.
Ati “uragenda wagera ku kagari, umunyamabanga nshingwabikorwa yasanga atakuzi mu mudugudu waturutsemo, agahita ahamagara umukuru w’umudugudu akamubaza ko uzwi, umukuru w’umudugudu iyo akuzi bahita bihutira kuguha ibyo ukeneye.”
Nubwo abaturage benshi batunga agatoki abakuru b’imidugudu kuba barakoresha izi kashe mu gushaka ruswa, abakuru b’imidugudu bo barabihakana bavuga ko ari ukubabeshyera.
Ngaruye Vincent uyobora umudugudu wa Rwankuba mu kagari ka Bunyogombe umurenge wa Ruhango, avuga ko kuba barambuwe izi kashe bitavuze ko bazikoreshaga mu buryo butaribwo, ahubwo ngo byatewe n’uko minisiteri y’ubutegetsi bw’igihugu yasanze abayobozi b’imidugudu bakoreshwa imirimo myinshi kandi badahemberwa.
Ati “none se wakoresha nabi kashe gute kandi hari amabwiriza avuga ko uzayikoresha nabi agomba kubihanirwa? Ahubwo bashatse kutugabanyiriza imirimo, kuko ubu aho tuzamburiwe, wigira mu mirimo yawe ukajya mu murima ugahinga, hanyuma iyo ku kagari bagushatse baraguhamagara kuri terefone ukabaha amakuru yose akenewe nawe ugakomeza imirimo yawe urimo.”
Impungenge zo kwamburwa kashe
Bamwe mu baturage bo bavuga ko bafite impungenge z’uko kashe zishobora kuzakoreshwa nabi mu tugari kuko ngo abanyamabanga nshingwabikorwa bashobora kuzajya baterera kashe ku bantu batazwi bashobora no guturuka ahandi.
Daniel Twihangane, utuye mu mudugudu wa Ruhango akagari ka Kanyamagana mu murenge wa Ruhango, avuga ko we kubwe asanga hashobora kuza nk’umugizi wa nabi aturutse ahandi hantu, agaha umukuru w’umudugudu amafaranga kugira ngo azatange amakuru ku kagari ko amuzi mu mudugudu we.
Uyu muturage yemeza ko hari n’igihe umunyamabanga nshingwabikorwa w’akagari ashobora kuzajya aba afite abantu benshi agomba kwakira, ibi bikaba byatuma adafata umwanya wo kuba yabaza amakuru mu midugudu, bityo agakora ibishobora guteza igihugu ikibazo.
Ndikumukiza Gerald umunyamabanga nshingwabikorwa w’akagari ka Bunyogombe mu murenge wa Ruhango, avuga ko kuva aho abayobozi b’imidugudu bamburiwe izi kashe, ngo bahuye n’akazi kenshi ariko ngo kuko abaturage benshi baba baziranye hari igihe imbogamizi zo gutanga serivisi.
Eric Muvara
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|