Ruhango: Kutagira amatara ku magare bibangamira abatarwa imodoka mu ijoro

Abashofeli batwara imodoka na moto baratangaza ko mu masaha ya ninjoro babangamirwa cyane n’abatwara amagare baba badafite ibinyoteri by’inyuma ku magare yabo, akenshi bikabateza impanuka.

Aba bashofeli bavuga ko iyo bumaze kwira bitoroha kubona igare riri mu muhanda kubera ko nta matara amagare afite; ngo hari ubwo uribona bitunguranye hafi no guteza impanuka.

Gasana Emmanuel, atwara moto, avuga ko hari hakwiye gufatwa ingamba z’uko abatwara amagare bajya bashyira ibinyoteli ku magare yabo kandi bakanagira za retorovisire zibafasha kureba inyuma yabo, kuko ngo hari igihe usanga umunyegare akata igare uko yiboneye atarebye inyuma ye, ugasanga bikuruye impanuka.

Mu gace ka Ruhango haba amagare menshi ariko amwe nta binyoteri agira.
Mu gace ka Ruhango haba amagare menshi ariko amwe nta binyoteri agira.

Uwamuremye Seth ni umunyonzi utwara igare mu mujyi wa Ruhango, avuga ko ibi batabyanze ko ahubwo ikibazo ari ukubibona kuko ibyuma by’amagera bisigaye byarabuze n’ibibonetse bigahenda.

Ubwo komisiyo ya sena y’ububanyen’amahanga ubutwererane n’umutekano yasuraga akarere ka Ruhango hagamijwe kureba umutekano wo mu muhanda tariki 12/12/2014, yasabye ko inzego zibishinzwe gukurikirana iki kibazo, ndetse abanyonzi nabo bagashakisha uko babona ibi binyoteli.

Senateri Jean Damascene Bizimana perezida w’iyi komisiyo, avuga ko byari bikwiye ko igare ryajya rijya gukorera mu muhanda ari uko ryabanje gusuzumwa ko ibi byose biryujuje. Agasaba ubuyobozi n’inzego z’umutekano gufatira ingamba iki kibazo.

Eric Muvara

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka