Ruhango: Kureka gusabiriza byatumye yemererwa kuba umunyamuryango wa SACCO

Umukecuru uzwi ku izina rya Kansirida, utuye mu murenge wa Mwendo mu karere ka Ruhango, yemerewe na Depute Nyirabagenzi Agnes inkunga yo kwinjira muri SACCO Abahizi Dukire ya Mwendo kuko yagaragaje kwiteza imbere.

Depite Nyirabagenzi, avuga ko yafashe icyemezo cyo gushyira Kansirida muri SACCO kuko amuzi mu myaka ya kera ari umuntu wasabirizaga, none bikaba bigaragara ko yahindiye imibereho ahubwo nawe akaba asigaye ashishikazwa no guha abandi.

Kuberako atagisabiriza byamuhesheje amahirwe yo kuba umunyamuryango wa SACCO Abahize Duterimbere.
Kuberako atagisabiriza byamuhesheje amahirwe yo kuba umunyamuryango wa SACCO Abahize Duterimbere.

Yagize ati “uyu mukecuru yajyaga aza kudusaba aho twakoreraga kuri komine ya Ntenyo, hatari hajyaho uturere, none nageze muri uyu murenge mbonye Kansirida ndumirwa”.

Nyirabagenzi yakomeje, avuga ko yiyemeje gutangira Kansirida ibisabwa byose kugira ngo umuntu abe umunyamuryango wa SACCO, bityo nawe ashobore kujya yizigamira gutera imbere kwe gukomeza.

Iterambere ry’uyu mukecuru ntiribonwa n’uyu mudepitekazi gusa, kuko na Habimana Felicien umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Mwendo, yemeza ko uyu mukecuru agaragaza inyota yo kwiteza imbere.

Depute Nyirabagenzi Agnes yemerera Kansirida kuba umunyamuryango wa SACCO.
Depute Nyirabagenzi Agnes yemerera Kansirida kuba umunyamuryango wa SACCO.

Habimana ati “uyu mukecuru umubonye wagira ngo ntatekereza neza, ariko iyo hari icyo yifuza gukora cyamuteza imbere akubona kumufasha, afite uburyo aza akakwegera ukikanga wamukoreye ibyo yashakaga kugeraho”.

Depite Nyirabagenzi yaboneyeho umwanya wo gusaba abaturage bageze mu zabukuru, gufatira urugero kuri Kansirida nabo bagaharanira icyabateza imbere aho kumva ko bazakomeza gutungwa no gutega amaboko.

Eric Muvara

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka