Ruhango: Kubera imikoranire myiza akarere kongeye kwemererwa inkunga na Rhenanie Palatinat

Intara ya Rhenanie Palatinat yo mu gihugu cy’Ubudage by’umwihariko mu karere ka Landau, irishimira uko amafaranga iteramo inkunga akarere ka Ruhango ikoreshwa. Kubera iyi mikoranire myiza iranga impande zombi, iyi ntara yemeye kongera inkunga yayo itera aka karere.

Iyi nkunga yemewe mu muhango wabaye tariki 10/10/2013 wo gusura bimwe mu bikorwa byakoreshejwe inkunga iterwa aka karere. Bimwe muri ibi bikorwa harimo inyubako z’amashuri, imiyoboro y’amazi ndetse n’inkunga ziterwa ibigo nderabuzima.

Madame Rahm uyoboye itsinda ryaturutse muri Rhenanie Palatinat ashima uburyo inkunga yabo ikoreshwa.
Madame Rahm uyoboye itsinda ryaturutse muri Rhenanie Palatinat ashima uburyo inkunga yabo ikoreshwa.

Nyuma yo gusura ibi bikorwa aba bafatanyabikorwa bahise bemera indi nkunga irimo inyubako abanyeshuri biga mu kigo cya Ecole Secondaire de Kigoma bazajya bariramo. Indi nkunga bemeye ni iyo kubaka laboratoire ku kigo nderabuzima cya Kigoma.

Madame Rahm wari uyoboye itsinda ry’abantu 12 baturutse mu gihugu cy’Ubudage, yavuze ko bashimishwa n’uburyo inkunga bagenera akarere ka Ruhango ikoreshwa neza, akaba ariyo mpamvu ngo batazahwema gukorana.

Itsinda ryaturutse mu ntara ya Rhenanie Palatinat n'ubuyobozi bw'akarere ka Ruhango mu nama yabahuje.
Itsinda ryaturutse mu ntara ya Rhenanie Palatinat n’ubuyobozi bw’akarere ka Ruhango mu nama yabahuje.

Umuyobozi w’akarere ka Ruhango wungirije ushinzwe ubukungu n’iterambere, Twagirimana Epimaque, yashimiye cyane aba baterankunga babo uburyo badahwema kwigaragaza mu bikorwa by’iterambere ry’aka karere. Akaba yabijeje ko inkunga bahabwa bagomba kuzajya bayikoresha icyo yagenewe.

Ibikorwa akarere ka Ruhango bahuriraho n’iyi ntara ya Rhenanie Palatinat harimo uburezi, ubuvuzi, imikino n’umuco.

Eric Muvara

Ibitekerezo   ( 1 )

Twishimiye cyane umubano uri hagati y’igihugu cyacu cy’u Rwanda n’intara ya Rhénanie-Palatinat, ariko by’umwihariko Jumelage iri hagati y’umujyi wa Landau na Ruhango mu ntara y’amajyepfo. Madame Rahm tumuri inyuma nk’abategarugori bakunda ibihugu byombi!!

Esperance yanditse ku itariki ya: 15-10-2013  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka