Ruhango: Komisiyo y’Igihugu y’Uburenganzira bwa Muntu yagabiye inka abarokotse Jenoside

Komisiyo y’Igihugu y’Uburenganzira bwa Muntu NCHR yagabiye inka imiryango itanu y’abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi itishoboye mu Karere ka Ruhango, mu rwego rwo kubafasha kuva mu bwigunge bagakora bakiteza imbere.

Imiryango itanu niyo yahawe inka
Imiryango itanu niyo yahawe inka

Nyuma yo korozwa na Komisiyo y’Igihugu y’Uburengenzira bwa Muntu, abatuye mu Murenge wa Kinazi mu Karere ka Ruhango, barashima gahunda ya girinka binjijwemo kuko izazamura imibereho yabo mu kurwanya imirire mibi no kuvugurura ubuhinzi kuko mbere nta fumbire bagiraga.

Mukarubibi Xaverine worojwe inka avuga ko mbere bahingaga ntibasarure kuko nta fumbire bagiraga kandi badafite ubushobozi bwo kuyigurira, akaba avuga ko ntakabuza hari impinduka zigiye kuba mu buzima bwe na bagenzi be.

Agira ati, “Urugo rutarimo inka ruba rurimo ibibazo, urahinga ntiweza, abana barware bwaki, ariko ubu turishimye, kuko tubonye inka tugiye guhindura ubuzima”.

Mukarubibi na begenzi be bavuga ko urugo rutagira inka rudashobora gutera imbere
Mukarubibi na begenzi be bavuga ko urugo rutagira inka rudashobora gutera imbere

Umuyobozi wungirije wa Komisiyo y’Igihugu y’Uburenganzira bwa Muntu, Sinyigaya Silas atangaza ko bateguye gahunda yo kugabira inka abarokotse Jenoside batishoboye, bashingiye ku mahame remezo y’uburenganzira bwa muntu na zimwe mu ngingo ziri mu Itegeko Nshinga rya Repubulika y’u Rwanda, ziha inshingano inzego zitandukanye mu guharanira imibereho myiza y’abaturage.

Agira ati, “Ingingo ya 14 y’Itegeko Nshinga rya Repubulika y’u Rwanda riteganya ko, Leta ifite inshingano zo gufasha abatishoboye kugira ngo bagire imibereho myiza, niyo mpamvu natwe twatekereje kuza kubaha inka ngo bahindure ubuzima”.

Abakozi ba Komisiyo bitabiriye kugabira inka abarokotse Jenoside bavuga ko biteganywa n'itegeko nshinga
Abakozi ba Komisiyo bitabiriye kugabira inka abarokotse Jenoside bavuga ko biteganywa n’itegeko nshinga

Ubwo Komisiyo y’Uburenganzira bwa muntu yaherukaga gusura Urwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi rwa Kinazi mu Karere ka Ruhango, nibwo hatangajwe iyi gahunda yo koroza imiryango y’abatokotse Jenoside yakorewe Abatutsi batishoboye.

Umuyobozi wungirije w’Akarere ka Ruhango ushinzwe imibereho y’abaturage Mukangenzi Alphonsine, avuga ko abafite ubworozi mu nshingano biteguye gushyirikira abo borojwe kugira ngo umusaruro witezwe kuri izo nka uzaboneke.

Umuyobozi wungirije w'Akarere ka Ruhango Mukangenzi Alphonsine avuga ko inka bahawe zizitabwaho
Umuyobozi wungirije w’Akarere ka Ruhango Mukangenzi Alphonsine avuga ko inka bahawe zizitabwaho

Agira ati, “Ni ukubibutsa ko inshingano zabo ari ukwegera abaturage ngo ikomeze gufatwa neza, ese ya nka irakamwa, yaba irwaye, kugira ngo zikomeze gutanga umusaruro”.

Inka zagabiwe abarokotse Jenoside batishoboye mu Karere ka Ruhango, zinjijwe muri gahunda isanzwe ya Girinka Munyarwanda aho abazihawe nabo bazaziturira bagenzi babo, aborojwe ubwabo nabo bakavuga ko nk’uko umuco Nyarwanda usanzwe, uwakugabiye uramwitura.

Bahawe inka n'ibikoresho by'ibanze byo kuzitaho
Bahawe inka n’ibikoresho by’ibanze byo kuzitaho
kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka