Ruhango: Iyo bavuze imikorere mibi y’abaganga ahita yibuka murumuna we wabaguye mu maboko bamurangaranye
Uwitwa Mukamuhigira Alphonsine avuga ko ababazwa cyane n’urupfu rwa murumuna we Mukamusangwa Colette waguye mu maboko y’abaganga akanapfana umwana yari atwite.
Ati “Yego uwagiye yaragiye, ariko iyo hari umuntu uvuze imitangire mibi ya serivise, isura ya murumana wanjye niyo ihita igaruka nkibuka ukuntu ababyaza bamurangaranye kugeza ubwo ashizemo umwuka agapfana n’umwana we.”
Mukamuhigira avuga ko murumuna we wari warashatse ku Ntenyo mu murenge wa Byimana akarere ka Ruhango, yagiye ku kigo nderabuzima cya Byimana agiye kuhabyarira mu mwaka wa 2011. Ahageze abaganga bamusabye kuba yitonze.

Uyu mubyeyi ngo yahageze nka saa moya za mugitondo abaganga bamujyana muri materinite bamusaba kwihangana akanya gato. Baraigiye nihagira uwongera kumwitaho, kugeza ubwo yatangiye gusakuza cyane ahondagura inzugi.
Byageze aho umugabo ajya gushaka abaganga abasaba gutabara umugore we, byaba ngombwa bakumuha transfer imwohereza kubindi bitaro. Abaganga aho kumutabara ahubwo bamwise umusazi batangira gutongana cyane.
Abaganga baje kuza kubyaza uyu mubyeyi basanga bafite ikibazo gikomeye bahitamo kumujyana I Kabgayi bageye kugerayo yamaze gushiramo umwuka. I bitari bya Kabgayi byahise bimubaga bimuteruramo umwana nawe wari wamaze gupfa.
Ibi byose ngo nibyo byatumye Mukamuhigira azinukwa abaganga kuko barangaranye murumuna we agapfa asize izindi mpfubyi.
Gusa ngo kugeza n’ubu bategereje impozamarira ya murumuna wabo barahaba ndetse bakaba batazi uko iby’abaganga barangaranye murumuna we byagenze.
Emile Tuyishime umuyobozi w’ibitaro bya Gitwe ari nabyo ikigo nderabuzima cya Byimana kibarizwamo, avugako iki kibazo cyabayeho koko, abaganga barangaranye uyu mubyeyi ngo barahanwe ndetse banirukanwa mu kazi.
Eric Muvara
Ibitekerezo ( 2 )
Ohereza igitekerezo
|
Nose Eric Muvara, aya makuru gukemura ikihe kibazo? Ni ukumara agahinda Mukamuhigira Alphonsine ni ukugaya se ikigo cya Byimana imikorere mibi? cyangwa ni ukugaya imikorere mibi y’imitangire ya servise muri rusange kubaganga? Igituma mbaza ntya ni uko ubona iyi case study ya Eric itajyanye neza. Ikindi ni uko ishingiye kukinyoma kuko iby’uyu mubyeyi bibabaje koko byabaye muri 2008 kandi inzego zibishinzwe zikaba zarakoze icyo zagombaga gukora. Eric rero niba yarazaniwe amakuru na Alphonsine wenda amuganyira kubwo kutabona indishyi z’akababaro ndumva inkuru ye yari kuyiha undi mutwe. Ikindi ubunyamwuga bwe arabutesha agaciro kuko ntacyo yigeze akora cyo kugenzura amakuru ahawe niba atarimo amakosa. Kwandika inkuru nibyiza, ariko kugerageza gushyira mugaciro nabyo birushaho kuba ingenzi, ibitari ibyo twaba tukiri kure nk’ifuni iheze kubyo itangazamakuru rigamije kujijura abaturage no kubamurikira mu rugamba rw’iterambere.
Ibyo gusa koko, uwishe undi ku bushake agomba kubibazwa ndetse akanabihanirwa atitwaje icyo aricyo. Kuba umuganga sibyo byatuma wica abantu kuko leta iba yaguhaye akazi ikugiriye icyizere. Gusa abo bakoze ibyo bagomba gukurikiranwa bagafungwa atari ukubirukana kukazi gusa.