Ruhango: Iyo abaturage batabonye ababambutsa iteme ryangiritse barara ku gasozi
Abaturage bo mu tugari twa Murama na Buhanda mu murenge wa Bweramana, akarere ka Ruhango, babangamiwe cyane n’amazi yuzura mu muhanda ahitwa Rurongora maze bakarara imihana kuko baba babuze uko bambuka umugezi.
Iteme rihuza abaturage bo mu kagari ka Buhanda ahitwa n’abatuye akagari ka Murama riri ahitwa kuri Rurongora ryarasibamye rikaba ritagitambutsa amazi nkuko mbere byahoze. Kuri ubu iyo imvura iguye amazi yuzura mu muhanda.
Mu tugari dukikije iri teme, harimo ibikorwa by’amajyambere bitandukanye nk’amashuri yisumbuye, ibitaro, udusatnire tw’ubucuruzi ndetse n’ishuri rikuru rya ISPG ku buryo hagendwa n’abantu benshi bifashisha iri teme rya Rurongora bagana ibi bikorwa by’amajyambere bitandukanye.

Bamwe mu baturage baganiriye n’umunyamakuru wa Kigalitoday bavuga ko rimwe na rimwe babura uburyo bakwambuka maze bakarara mu gasozi bitewe nuko iteme riba ryuzuye, umuhanda wasibamye.
Abaturage biganjemo urubyiruko ruri mu mashuri bavuga ko iki kibazo kibabangamiye, bakaba basaba ubuyobozi kubakorera iri teme.
Umunyamabanga nshingwabikorwa w’akagari ka Buhanda Kabera, avuga ko iri teme rituma abagenzi badakomeza ingendo zabo nk’uko bikwiye rigiye kuzubakwa ku buryo bunoze, bafifashijwemo n’ubuyobozi bw’akarere ka Ruhango.

Ubuyobozi bw’akarere nabwo buvuga ko iki kibazo bwakimenye kandi ko imirimo yo gusana iri teme igiye kwihutishwa kuko icyo kiraro kirimo kudindiza amajyambere arangwa muri aka gace; nkuko bitangazwa n’umuyobozi w’akarere ka Ruhango, Mbabazi Francois Xavier.
Eric Muvara
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|